Hashyizweho amabwiriza mashya arengera abana b’Abanyarwanda barerwa n’imiryango yo mu mahanga

Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya agenga uburyo abana b’Abanyarwanda bashobora kurerwa n’imiryango yo mu mahanga, hagamijwe kurushaho kurengera uburenganzira bwabo no gukurikirana imibereho yabo nyuma yo kujyanwa mu bindi bihugu.
Ibi biteganywa n’Iteka rya Minisitiri n° 001/MIGEPROF/2026 ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026, ryasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 13 Ugushyingo 2026. Ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburenganzira n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana.
Riteganya ko ababyeyi barera abana b’Abanyarwanda mu mahanga bagomba kujya batanga raporo buri mwaka ku mibereho y’umwana kugeza agejeje ku myaka 18, izi raporo zikaba zigomba kugaragaza uko yitabwaho, amashuri yiga, uko ubuzima bwe buhagaze n’uko arindwa ihohoterwa.
Raporo inyuzwa mu rwego rushinzwe kurengera abana no gukurikirana amasezerano yo kurera abana hagati y’ibihugu mu gihugu umwana arererwamo, igashyikirizwa urwego rw’u Rwanda rushinzwe abana, kopi ikoherezwa no kuri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Iyo umubyeyi utaratanze raporo, urwego rw’u Rwanda rushinzwe abana rusaba mu nyandiko ko itangwa. Iyo bigaragaye ko umubyeyi atagishoboye kwita ku mwana, urwego rubishinzwe rushobora gusaba ko umwana avanwa mu maboko ye.
Abemerewe kurera abana b’Abanyarwanda mu mahanga
Iri teka rigena ko umuntu ushaka kurera umwana w’Umunyarwanda mu mahanga agomba kuba afite nibura imyaka 21, akaba arusha umwana imyaka nibura irindwi. Agomba kandi kuba ari inyangamugayo, afite ubushobozi bwo kuzuza inshingano z’ububyeyi n’aho abarizwa hazwi.
Ntiyemerewe kuba yarakatiwe burundu ibyaha birimo kubangamira uburenganzira bw’abana, kubasambanya, kubacuruza, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara. Agomba kandi kuba adafite indwara yabangamira imibereho myiza y’umwana, cyangwa ngo abe yarambuwe ububasha bwa kibyeyi.
Iteka ribasaba kandi kwiyemeza mu nyandiko ko bazarera umwana mu muryango uhamye, bakamuha ibyo akeneye birimo ibiribwa, uburezi, ubuvuzi n’aho kuba.
Iri teka ribuza kurera umwana ku mpamvu z’inyungu bwite cyangwa izindi nyungu z’uwifuza kumurera. Rinasaba ko umuntu ushaka gusura cyangwa kwinjira mu kigo cyita ku bana abanza kubiherewa uruhushya rwanditse n’urwego rwa Leta rushinzwe abana.
Uko abana bishingirwa na Leta bazitabwaho
Iri teka rinagenya uburyo abana bashyirwa mu bwishingire bwa Leta. Inteko rusange y’Umudugudu ni yo igaragaza abana bakwiye gushyirwa muri ubwo bwishingire, urutonde rukanyuzwa ku buyobozi bw’Umurenge, rukemezwa n’urwego rwa Leta rushinzwe abana.
Akarere gafatanyije n’urwego rushinzwe abana ni byo bigena aho umwana aba, iyo habonetse umuryango wemera kumwitaho, ajyanwa muri uwo muryango; iyo utabonetse, ashobora kujyanwa mu kigo cyita ku mibereho myiza y’abana.
Ubuyobozi bw’Uturere busabwa gukurikirana imibereho n’ubuzima bw’abo bana no gutanga raporo buri gihembwe. Urwego rwa Leta rushinzwe abana na rwo rugomba kugenzura uko babayeho nibura buri gihembwe cyangwa igihe cyose bibaye ngombwa.
Iri teka rinateganya ko Leta ishobora gutanga ingengo y’imari yo gufasha imiryango cyangwa ibigo byita kuri abo bana, igihe bibaye ngombwa. Ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryasohokeyeho mu Igazeti ya Leta.