Madamu Jeannette Kagame yagejeje intashyo za Perezida Kagame ku bageni mu bukwe bw’umukobwa wa Ruto

Ibanze ·

Madamu Jeannette Kagame yagejeje intashyo za Perezida Kagame ku bageni mu bukwe bw’umukobwa wa Ruto

Madamu Jeannette Kagame yagejeje intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bageni Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto, na Isaya Yunge, rwiyemezamirimo wo muri Tanzania, anabagira inama yo gukundana mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwiyakira nyuma y’ubukwe bw’aba bombi bwabereye mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, nk’uko bigaragara mu mashusho yasangijwe ku rubuga rwa X na Dr Guy Karema ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ubwo bukwe, Madamu Jeannette Kagame yatangiye avuga mu Cyongereza ko atari buvuge byinshi, ariko ko abazaniye intashyo z’umugabo we, Perezida w’u Rwanda.

Yagize ati: “Ijambo ryanjye riraba rigufi cyane. Mbazaniye intashyo z’umugabo wanjye, Perezida w’u Rwanda.”

Yakomeje mu Giswahili ashimira abageni, agira ati: “Isaya na Charlene, mbifurije ishya n’ihirwe. Uyu munsi mubaye umugabo n’umugore. Ni umunsi w’ibyishimo byinshi.”

Madamu Jeannette Kagame yabasabye kuzirikana ko urukundo rutagaragarira mu magambo gusa, ahubwo ko rugomba no kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi.

Ati: “Ndabagira inama y’ikintu kimwe gusa: Mukundane mu bikorwa, atari mu magambo gusa. Mutegane amatwi, mwubahane kandi mubabarirane.”

Yasoje abasabira umugisha w’Imana, agira ati: “Mwubake urugo rwanyu mu rukundo, amahoro n’ukwemera. Imana ibahe umugisha mwinshi. Mbifurije ishya n’ihirwe.”

Ubu bukwe bwabereye muri Malaika Beach Resort, ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria, bwitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, n’umugore we Rachel Ruto, abayobozi bo muri Kenya ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba.

Perezida William Ruto na we yageneye umukobwa we n’umugabo we ubutumwa bwuje urukundo, agaragaza ibyishimo atewe no kubona Charlene ashinga urugo. Yabifurije kuzagira urugo rurangwa n’urukundo, ubwumvikane n’umugisha w’Imana.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashyitsi b’imena batashye ubu bukwe

Charlene Ruto yashyingiranwe na Isaya Yunge, rwiyemezamirimo w’imyaka 36 ukomoka i Mwanza muri Tanzania, washinze ikigo SomaApps gifasha abanyeshuri kubona amahirwe yo kwiga binyuze muri buruse.

Ubukwe bwabo bwabanjirijwe n’umuhango gakondo wo gusaba no gukwa uzwi nka Koito, ukorwa mu muco w’Abakalenjin, wabereye mu isambu y’umuryango wa Perezida Ruto i Kilgoris muri Kenya ku wa 8 Kanama 2026.

Madamu Jeannette Kagame yagejeje intashyo za Perezida Kagame ku bageni mu bukwe bw’umukobwa wa Ruto

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza