Madamu Jeannette Kagame yakurikiye ‘Carte d’identité’, umukino wa Atome

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abiganjemo urubyiruko kureba ‘Carte d’identité’, umukino w’ikinamico Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yubakiye ku buzima bwe bwite no ku buhamya bw’urubyiruko rwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ugaruka ku mateka y’u Rwanda, ubuzima bw’ubuhunzi n’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Uyu mukino wakiniwe muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, witabirwa n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.
Usibye urubyiruko, ni umugoroba wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène; Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah; Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana n’abandi batandukanye.
Madamu Jeannette Kagame wakurikiye uyu mukino wa ‘Carte d’identité’ asanzwe ari umwe mu bakunzi b’ubuhanzi bwa Atome, kuko no mu bihe bitandukanye yagiye yitabira indi mikino y’ikinamico uyu muhanzi yateguye.
Binyuze muri uyu mukino, Atome yatumye abawurebye basubiza amaso inyuma ku mateka y’u Rwanda, batekereza ku buhunzi n’ibiranga umuntu. Uyu mukino wanahuje ibisekuru bitandukanye, uvanga urwenya, gutekereza n’amarangamutima.
Atome yasobanuye ko ‘Carte d’identité’ ishingiye ku mateka ye bwite, ariko ikagaruka no ku buhamya bw’urubyiruko rwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Yagize ati:
“‘Carte d’identité’ yibanda ku buzima bwanjye bwite, ariko na none ikagaruka no ku buhamya bw’urubyiruko rwagize uruhare muri ayo mateka yo kubohora Igihugu.”
‘Carte d’identité’ ni umukino ukinwa mu rurimi rw’Igifaransa, aho Atome yifashisha ubuhanga bwo guhindura amajwi, imvugo n’imyitwarire, akigana abantu batandukanye mu gusobanura amateka y’ubuzima bwe n’ay’umuryango we.
Muri uyu mukino, Atome agaruka by’umwihariko kuri se, Philippe Niwemuto, akamwigana mu biganiro bigaruka ku mateka y’ubuhunzi bw’umuryango we no ku buryo yamutozaga kumva ko ari Umunyarwanda kurusha ibindi.
Atome agaragaza uko se yaje gufata icyemezo cyo guhunga u Rwanda ari kumwe n’umugore we, mu gihe ababyeyi be bo banze guhunga, bikaba ari bwo bwa nyuma yababonye.
Mu rugendo rw’ubuhunzi agarukaho, Atome yerekana uburyo umuryango we wanyuze muri Zaïre, ugasanga na ho hari intambara, bigatuma ukomeza urugendo n’amaguru werekeza i Burundi, ari na ho yavukiye akanahakurira.
Agaruka ku buzima bw’i Burundi, aho umuryango we wakomeje kwaguka, akavuga ko nubwo ubuzima bwaho bwari bwiza, icyifuzo cyo gutaha mu Rwanda kitigeze gishira.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abiganjemo urubyiruko kureba ‘Carte d’identité’, umukino w’ikinamico wa Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome
Muri uwo mukino, Atome agaragaza ko Abanyarwanda bari mu buhungiro bifuzaga gutaha, ariko ubutegetsi bwariho icyo gihe bukavuga ko igihugu cyuzuye, bityo ntibemererwe kugaruka mu rwababyaye.
Aya mateka yose Atome ayavuga mu buryo burimo urwenya, akigana abantu n’ibiganiro bitandukanye, ku buryo nubwo uburyo ayakinamo busekeje, aba agaruka ku bihe bikomeye byaranze ubuzima bw’Abanyarwanda kandi burimo n’ubushaririye.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, Atome yasabye urubyiruko rw’iki gihe kuzirikana aho u Rwanda rwavuye n’ibyo ababanjirije banyuzemo.
Yagize ati:
“Ubutumwa nifuza guha urubyiruko rw’uyu munsi ni uko u Rwanda ruvuye kure cyane. Bamwe bahasize amaso, abandi amaboko cyangwa amaguru, abandi bahasiga ubuzima [...] Tube urubyiruko rw’uyu munsi ariko tuzirikana.”
Muri iki gikorwa cyo kumurika ‘Carte d’identité’, Atome yacishijemo asogongeza abitabiriye ku wundi mushinga w’ubuhanzi ateganya kugeza mu 2027, uzagaruka by’umwihariko ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Uyu mushinga, uri mu bikorwa yise ‘Legacy Series’, uteganyijwe kugaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu hifashishijwe indirimbo, imbyino n’imyiyereko itandukanye.
Abitabiriye igitaramo basogongejwe zimwe mu ndirimbo n’injyana zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, banareba imyiyereko igaragaza bimwe mu bikorwa by’imyitozo ya gisirikare.
Atome yasobanuye ko ‘Carte d’identité’ ishingiye ku mateka ye bwite, ariko ikagaruka no ku buhamya bw’urubyiruko rwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu
Mu gutegura ibi bikorwa by’ubuhanzi, Atome yanakoranye n’abandi bahanzi barimo Ruti Joel ndetse n’ikipe yagutse yashimiye kumushyigikira muri urwo rugendo.
‘Carte d’identité’ ni umwe mu mikino y’ikinamico Atome amaze igihe kinini ageza ku bakunzi b’ubuhanzi bwe, aho akoresha inkuru z’ubuzima bwe cyangwa andi mateka mu kugaragaza ibyasizwe n’ubuhunzi, gushaka kumenya inkomoko y’umuntu n’icyo kuba Umunyarwanda bisobanuye.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga muri Kigali Convention Center, yakiriwe na Atome wateguye umukino ‘Carte d’identité’
Madamu Jeannette Kagame yarebye ‘Carte d’identité’, umukino wa Atome ugaruka ku buhunzi n’amateka y’u Rwanda
Atome (iburyo) na bamwe mu bagize ikipe ngari yamufashije gutegura iki gikorwa
Andi mafoto yaranze umugoroba wa ‘Carte d’identité’, umukino wa Atome