Madamu Jeannette Kagame yatashye ubukwe bw’umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashyitsi b’imena bitabiriye ubukwe bwa Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto, washyingiranywe na Isaya Yunge, rwiyemezamirimo wo muri Tanzania.
Ubu bukwe bwabaye ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, muri Malaika Beach Resort, i Mwanza muri Tanzania, ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria.
Citizen TV Kenya yatangaje ko Madamu Jeannette Kagame yari mu batumirwa, aho yagaragaye yicaranye na Perezida William Ruto n’umugore we, Madamu Rachel Ruto.
Mu muhango wo gusezerana, Perezida Ruto n’umugore we baherekeje umukobwa wabo Charlene, bamugeza imbere y’ahaberaga isezerano ry’abashakanye.
Charlene yari yambaye ikanzu ndende y’umweru itatse indabyo, mu gihe umugabo we Isaya Yunge yari yambaye ikoti ry’umweru.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, wari mu bitabiriye ibi birori, yagaragaje ibyishimo byo kubona ababyeyi bashyingira umukobwa wabo, avuga ko ari igihe cyihariye mu buzima bw’umuryango.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Duale yavuze ko gushyingira umukobwa ari ukubona wa mwana ababyeyi bareraga, barindaga kandi bayoboraga, atangiye urugendo rushya rw’ubuzima ari kumwe n’uwo bazarufatanya.
Yashimiye Perezida William Ruto na Madamu Rachel Ruto, avuga ko Charlene ari umukobwa azi kuva kera, mu myaka yamaze akorana na se mu bya politiki.
Yifurije Charlene na Isaya urugo ruzarangwa n’urukundo rurambye, imigisha n’ibyishimo.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye bo muri Kenya na Tanzania, barimo Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba, Musalia Mudavadi, Moses Wetang’ula, Kipchumba Murkomen n’abandi.
Charlene na Isaya bari barakoze umuhango gakondo wa Kalenjin uzwi nka Koito, wabereye mu Ntara ya Narok muri Kenya ku wa 8 Kanama 2026.