Hatangijwe ubushakashatsi ku bakora imyitozo ngororamubiri by’umwuga

Bruno I. Bagambiki ·

Hatangijwe ubushakashatsi ku bakora imyitozo ngororamubiri by’umwuga

Minisiteri ya Siporo yatangije ubushakashatsi bugamije kumenya imiterere n’ibikenewe mu rwego rw’imyitozo ngororamubiri, hagamijwe kongerera ubushobozi abarukoramo no gushyiraho amahame ngenderwaho y’umwuga.

Minisiteri ya Siporo yahamagariye abakora mu rwego rw’imyitozo ngororamubiri mu Rwanda kwitabira ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru azafasha kurushaho guteza imbere uru rwego.

Abasabwe kwitabira barimo inzobere mu myitozo ngororamubiri, abatoza ndetse n’abafite cyangwa bayobora ahakorerwa imyitozo ngororamubiri (gyms). Ubu bushakashatsi bukorerwa kuri murandasi.

Binyuze mu itangazo yasohoye ku mbuga nkoranyambaga ikoresha, Minisiteri ivuga ko ubu bushakashatsi bugamije kumenya neza ibikenewe muri uru rwego, kongerera ubushobozi abarukoramo no gushyiraho amahame ngenderwaho azafasha mu kunoza imikorere y’abakora imyitozo ngororamubiri nk’umwuga.

Abazitabira kandi bazahabwa amakuru ajyanye na Politiki y’Igihugu y’Iterambere rya Siporo, banagaragaze ibikenewe mu kazi kabo, uburyo amahame y’umwuga yarushaho kunozwa ndetse n’uko imikoranire hagati y’abakora muri uru rwego yakongerwa.

Iki gikorwa kijyanye n’intego za Politiki y’Iterambere rya Siporo mu Rwanda (RSDP), zirimo kwagura ubwitabire mu bikorwa bya siporo, kugira uruhare mu gukumira indwara zitandura no guteza imbere siporo kuva ku rwego rw’amashuri kugeza ku mashyirahamwe y’imikino ku rwego rw’igihugu.

Izo ntego kandi zihura na Gahunda y’Ingamba z’Urwego rwa Siporo n’Umuco (SSP), irimo guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo, ubukerarugendo bushingiye kuri siporo no gushyiraho intego zijyanye n’Icyerekezo 2050.

Abakora muri uru rwego basabwe kwitabira ubushakashatsi basabwe kuzuza imyirondoro n'ingingo z'ubushakashatsi bwateguwe na Minisports biciye kuri iri huza ryabugenewe.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza