Minisitiri Bizimana yasobanuriye abahaniwe Jenoside, ko iyo batayikora iryo jambo ritari gukoreshwa mu Rwanda

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yabwiye abagororwa bahaniwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko iyo batayikora, ijambo Jenoside ritari gukoreshwa mu Rwanda, anabagaragariza ko ubuyobozi igihugu gifite ubu butari gutuma bishora mu bwicanyi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yasozaga icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, yahabwaga abagororwa 533 bitegura gusoza ibihano bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2026.
Aya mahugurwa yabereye mu Igororero rya Nyamasheke, akaba yari agamije gufasha abo bagororwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwisanga mu muryango nyarwanda.
Mu butumwa yabagejejeho, Minisitiri Bizimana yabibukije uburemere bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaruka ku ngaruka z’ibyabaye ku gihugu.
Yagize ati:
“Iyo mudakora Jenoside ntabwo ijambo Jenoside ryari gukoreshwa mu Rwanda [...] Iyo mugira ubuyobozi nk’ubwo dufite uyu munsi ntimwari kwiroha mu bwicanyi.”
Minisitiri Bizimana yanagarutse ku buryo imiryango y’aba bagororwa ikomeje kubona serivisi nk’iz’abandi Banyarwanda, ashimangira ko politiki ya Perezida Paul Kagame idatoranya abaturage. Yibukije kandi ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare babujijwe kwihorera, ahubwo Leta igashyiraho uburyo bwo kugorora abayigizemo uruhare.
Yagize ati:
“Imiryango yanyu ubu bafite mituweli nk’abandi Banyarwanda bose, abana n’abuzukuru banyu bariga, barivuza, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul politiki ye idatoranya. Yabujije abasirikare kwihorera, kuko bamwe basangaga imiryango yabo mwayishe, Leta y’Ubumwe ntiyabica ahubwo ishyiraho uburyo bwo kubagorora kuko ubuyobozi bwacu ni ubuyobozi butanga ubuzima, ni ubuyobozi bwacu twese. Namwe rero mugende mubushyigikire mu kubaka Igihugu, mufatanye n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.”
Mu bundi butumwa yabagejejeho, Minisitiri Bizimana yabasabye kubana neza n’abandi Banyarwanda, kwimakaza ubumwe no kwirinda kongera gukora ibyaha.
Yagize ati:
“Mugende mubane neza n’abandi Banyarwanda, mwimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa, mwirinde ivanguramoko, kandi ntihazagire n’umwe tubona akora isubiracyaha.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko aya mahugurwa agamije gutegura abagororwa kongera kwisanga mu muryango nyarwanda, kubana neza n’abandi, gukunda igihugu no kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu nyigisho bahawe, hibanzwe ku gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Banaganirijwe ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ku bayirokotse, ku miryango yabo, ku bagororwa ubwabo no ku gihugu muri rusange, ndetse no ku ruhare bashobora kugira mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu nyuma yo gusoza ibihano.
Aya mahugurwa y’icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, yahabwaga abagororwa 533
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abo mu miryango y’abagororwa, barimo abagore babo n’abana babo, mu rwego rwo gutegura uburyo bazongera kwakirwa mu miryango yabo.
MINUBUMWE yasobanuye ko iki gikorwa cyari kigamije guha abagororwa umwanya wo kugaragaza ko bahindutse, mu gihe imiryango yabo na yo yari ifite umwanya wo kubereka ko yiteguye kubakira.
Nyuma y’aya mahugurwa, bamwe mu bagororwa bari barangije ibihano byabo bahise bataha, nubwo MINUBUMWE itatangaje umubare wabo.
Aya mahugurwa ategurwa na MINUBUMWE ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), akagirwamo uruhare n’imiryango itandukanye itari iya Leta, irimo DiDé, Prison Fellowship Rwanda, Interpeace, IBUKA n’indi.
Minisitiri Bizimana abwira aba bagororwa, ati “Imiryango yanyu ubu bafite mituweli nk’abandi Banyarwanda bose”
Aba bagororwa baritegura gusoza ibihano bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2026
Minisitiri Bizimana yasobanuriye abahaniwe Jenoside, ko iyo batayikora iryo jambo ritari gukoreshwa mu Rwanda