Minisitiri Bizimana yunamiye Nyiranyamibwa Suzanne

Ibanze ·

Minisitiri Bizimana yunamiye Nyiranyamibwa Suzanne

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yunamiye umuhanzikazi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri Bizimana yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muhanzikazi, agaruka ku bikorwa byamuranze mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko uruhare yagize mu guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyigikira urugamba rwo kubohora igihugu.

Yamwibutse nk’umubyeyi, inshuti ya benshi n’umuntu wakoresheje impano ye mu gufasha Abanyarwanda kunyura mu bihe bikomeye.

Yagize ati:

“Utabarutse ukunzwe, wahojeje abatagira ingano amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndakwibuka nk’ejo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, utaramye uhoza abababaye, uririmbira abatahutse barimbuwe bazizwa uko baremwe. Tuzagukumbura Nyiranyamibwa mwiza.”

Minisitiri Bizimana yagarutse ku ndirimbo za Nyiranyamibwa zakoreshejwe mu gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda, zirimo ‘Turaje,’ yagaragazaga icyifuzo cy’impunzi zo gutahuka no gukorera igihugu cyabo.

Yanibutse indirimbo ‘Ese Mbaze Nde?,’ Nyiranyamibwa yahimbye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikagaragaza agahinda katewe n’ubwicanyi, ariko ikanatanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.

Yagaragaje ko mu myaka yakurikiye Jenoside, Nyiranyamibwa yakomeje gukoresha umuziki mu guhumuriza abarokotse no kubafasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima, binyuze mu ndirimbo.

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko Nyiranyamibwa atagarukiye mu kuririmba gusa, ahubwo yanitabiraga ibikorwa byo Kwibuka byaberaga hirya no hino mu gihugu, aho yahumurizaga abari bafite intimba yo kubura ababo.

Yagize ati:

“Mu myaka yose uko wabishoboye, ibice byose by’u Rwanda wabizengurukaga ujya kwibuka Abatutsi bishwe muri jenoside no gukomeza abakiriho. Wateye benshi ishema, uha benshi imbaraga zo kubaho, bakibuka badashavuye, ihungabana urarihungeta.”

Muri ubwo butumwa, yagarutse ku hantu hatandukanye Nyiranyamibwa yagiye yifatanya n’abarokotse Jenoside, harimo Nyanza, Nyarubuye, Nyamata, Ntarama, Gisozi, Murambi, Bisesero, Mibirizi na Kabgayi.

Yavuze ko ibihangano bye byafashaga abantu kuva mu gahinda, bakongera kwishimira ubuzima no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Umurage wa Nyiranyamibwa mu mateka y’u Rwanda

Nyiranyamibwa Suzanne yari umwe mu bahanzi b’inararibonye bagize uruhare mu kubika amateka y’u Rwanda binyuze mu muziki.

Mu 1973, yahunze itotezwa n’ubwicanyi byakorerwaga Abatutsi, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kwimukira mu Bubiligi.

Yaje kugira uruhare mu ishingwa ry’Itorero Isamaza, ryifashishaga umuziki n’imbyino mu gukusanya inkunga yo gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu 1994, nyina Mukanzigiye Carolina yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe no ku bihangano yahimbye.

Mu Ukuboza 2016, Nyiranyamibwa yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 40 yari amaze mu mahanga, akomeza ibikorwa byo Kwibuka no guhumuriza abarokotse Jenoside.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri Bizimana yashimangiye ko nubwo Nyiranyamibwa atakiriho, ibikorwa bye n’indirimbo ze bizakomeza kwibukwa, cyane cyane umurage wo gukunda igihugu no gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati:

“Umurage udusigiye wo gukundana no gukunda u Rwanda mbere ya byose, tuzahora tuwuzirikana, tuwukurikize kugeza natwe buri wese ku gihe cye atabarukanye ishyaka n’ubutwari.”

Minisitiri Bizimana yamusezeyeho amwifuriza kuruhukira mu mahoro y’Umuremyi, anibutsa indirimbo ye yakundaga kugaragazamo icyizere cy’uko umugambi wo kurimbura Abatutsi utari kuzagerwaho.

Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana asize umurage w’indirimbo zakoreshejwe mu guhumuriza abababaye, kubika amateka no gukangurira Abanyarwanda gukunda igihugu.

Umuhanzikazi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza