Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Moscow ahagarariye Perezida Kagame mu nama ihuza u Burusiya na Afurika

Aimable Dusabimana ·

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yageze i Moscow ahagarariye Perezida Kagame mu nama ihuza u Burusiya na Afurika

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Moscow mu Burusiya, aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, iteganyijwe ku wa 28 no ku wa 29 Ukwakira 2026.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr. Nsengiyumva yageze muri icyo gihugu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.

Iyi nama izahuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya, igamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ingufu, uburezi, ikoranabuhanga n’umutekano.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’intumwa z’ibihugu 48 bya Afurika, birimo 22 bizaba bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya.

Perezida Vladimir Putin azayitabira, mu gihe Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), azafatanya na we kuyiyobora.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama ije mu gihe rukomeje ibiganiro n’u Burusiya bigamije kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, aherutse gutangaza ko ibihugu byombi biteganya gushyiraho komisiyo ihuriweho izakurikirana ubufatanye mu bya politiki, imibereho myiza n’ubukungu.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwifuza gukomeza gukorana n’u Burusiya mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa by’amahoro.

Iyi nama ya gatatu kandi iteganyijwe kuganirirwamo gahunda y’ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika yo mu 2027 kugeza mu 2029.

Inama ya mbere ihuza u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi mu 2019, iya kabiri ibera i Saint Petersburg mu 2023.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza