Mobile Money, Visa na Mastercard bigiye kwiyongera mu buryo bwo kwishyura ‘bus’

Ikigo Ecofleet Solutions kiri gutegura uburyo bwagutse bwo kwishyura ingendo muri bisi zo mu Mujyi wa Kigali, aho abagenzi bazajya bashobora gukoresha Mobile Money, amakarita ya Visa na Mastercard, byiyongereye ku buryo busanzwe bukoresha amakarita ya Tap&Go.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, yabivugiye mu kiganiro The Square cya Televiziyo y’u Rwanda (RTV), cyatambutse ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, aho yagarutse ku mpinduka zitandukanye ziri gutegurwa mu rwego rwo kunoza ubwikorezi rusange.
Umwe mu basesenguzi b’icyo kiganiro yavuze ko yigeze kwangirwa kwinjira muri bisi kubera ko nta karita ya Tap&Go yari afite, kandi atazi aho yayigurira. Yabajije uko umuntu usuye Kigali bwa mbere, cyane cyane umukerarugendo, ashobora kumenya uburyo bwo kwishyura ingendo.
Rukera yemeye ko uburyo busanzwe bwo kwishyura bufite aho bugarukira, kuko busaba umugenzi kugira ikarita yabigenewe, kuyigura no kuyishyiraho amafaranga.
Yagize ati: “Ni uburyo bufunze. Ugomba kugira ikarita, ukayigura, ukayishyiraho amafaranga. Bityo bufite aho bugarukira.”
Yasobanuye ko Ecofleet iri gukora ku mushinga wo kwagura uburyo bwo kwishyura, kugira ngo abagenzi babashe guhitamo uburyo buboroheye.
Yagize ati: “Icyo dushaka kubaka, kandi ni umushinga turi gukoraho, ni uburyo bwo kwishyura bukoreshwa na bose. Waba ufite Mobile Money, ikarita ya Visa cyangwa Mastercard, ukabasha kwishyura.”
Muri ubwo buryo, ibyuma bikoreshwa mu kwishyura ingendo biri muri bisi bizajya bibasha kumenya uburyo umugenzi yahisemo gukoresha, aho kuba ko agomba gukoresha ikarita yihariye gusa.
Rukera yashimangiye ko icy’ingenzi ari ugukomeza guteza imbere kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko umugenzi akagira amahitamo menshi.
Nubwo ubu buryo bushya butaratangira, yavuze ko Ecofleet isanzwe yorohereza abagenzi badafite amakarita yabo bwite, cyane cyane abaturuka mu ntara cyangwa abataramenyera uburyo bwo kwishyura muri bisi zo muri Kigali.
Abo bagenzi bashobora guha amafaranga abantu babafasha kwishyura bakoresheje amakarita yabo, kugira ngo babashe gukora ingendo.
Rukera yavuze ko ubwo atari bwo buryo Ecofleet yifuza ko bukomeza gukoreshwa, ariko ko bufasha gukemura ibibazo by’abagenzi mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.
Yongeyeho ko intego ari ukugira uburyo bwo kwishyura buhuriweho mu gihugu hose, ku buryo umuntu uvuye i Rubavu aje i Kigali azajya ashobora gukoresha uburyo bumwe bwo kwishyura ingendo.
Icyakora, ntiyatangaje igihe ubwo buryo bushya buzatangirira, cyangwa uko buzahuzwa n’uburyo bwa Tap&Go busanzwe bukoreshwa.
Porogaramu izajya yereka abagenzi aho bisi zigeze
Ecofleet iri no kugerageza porogaramu ya telefone izajya ifasha abagenzi kumenya aho bisi zigeze, aho bategera habegereye n’inzira bakwiye kunyuramo kugira ngo bagere aho bajya.
Rukera yavuze ko iyo porogaramu isanzwe iboneka kuri App Store na Google Play, ariko ko itaratangizwa ku mugaragaro kuko ikiri mu igerageza.
Yasobanuye ko umuntu ushaka kujya i Remera, nk’urugero, azajya ashobora kumenya umurongo wa bisi akwiriye gufata n’aho yahindurira indi bisi.
Yavuze ko ayo makuru azajya aboneka no kuri Google, ku buryo abashyitsi basura Kigali batazajya basabwa kubanza gushyira porogaramu yihariye muri telefone zabo.
Ecofleet yanashyize ibyuma by’ikoranabuhanga muri bisi biyifasha gukurikirana aho ziri no kugenzura niba abatanga serivisi bubahiriza ingengabihe. Abatayubahiriza bashobora gufatirwa ibihano biteganywa mu masezerano.
Bisi 300 z’amashanyarazi zitegerejwe mu 2027
Mu zindi gahunda Ecofleet yatangaje harimo iyo gusimbuza bisi zikoresha mazutu izikoresha amashanyarazi.
Rukera yavuze ko hamaze gusinywa amasezerano yo kugura bisi 300 z’amashanyarazi, zizagenda zisimbura bisi 299 zikoresha mazutu zisanzwe mu mikorere yayo.
Ayo masezerano yasinywe ku wa 30 Ukwakira 2026 hagati ya Ecofleet Solutions, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’ikigo Chery Holding Rwanda Ltd.
Muri izo bisi, 200 biteganyijwe ko zizateranyirizwa mu Rwanda, naho izindi 100 zigakorerwa mu Bushinwa.
Bisi 100 za mbere zitegerejwe muri Werurwe 2027, mu gihe izindi 200 zizaba zageze mu Rwanda bitarenze Ukuboza uwo mwaka.
Rukera yavuze ko hari n’izindi bisi 34 z’amashanyarazi ziri mu nzira zo kugurwa binyuze mu ipiganwa, ndetse n’umushinga w’Umujyi wa Kigali wo kugura izindi 50.
Abashoferi n’ibirego by’abagenzi
Ku bibazo bijyanye n’imyitwarire y’abashoferi, Rukera yavuze ko Ecofleet yashyizeho uburyo bwo gukurikirana imikorere yabo, burimo gukoresha camera ziri muri bisi mu gusuzuma ibirego by’abagenzi.
Yasobanuye ko abagenzi bashobora gutanga ibirego binyuze ku mbuga nkoranyambaga, WhatsApp ndetse na nimero itishyurwa, kandi ko hari gahunda yo gushyira nimero zakira ibirego muri buri bisi.
Yongeyeho ko Ecofleet iri kunoza imibereho y’abashoferi, harimo imishahara, amasaha y’akazi n’ayo kuruhuka, kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.
Rukera yavuze ko umubare ntarengwa w’abagenzi bisi imwe ishobora gutwara wagabanyijwe ukagera kuri 65, ashimangira ko gutwara abantu benshi bisaba ubushobozi n’imyitwarire ikwiye.
Yasoje agaragaza ko Ecofleet ikiri mu cyiciro cyo kunoza imikorere, ariko ko hari gahunda zo gukomeza kongera bisi, kwagura serivisi no gukoresha ikoranabuhanga ryorohereza abagenzi.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Aubin Rukera, yagarutse ku mpinduka zitandukanye ziri gutegurwa mu rwego rwo kunoza ubwikorezi rusange.
Mobile Money, Visa na Mastercard bigiye kwiyongera mu buryo bwo kwishyura ‘bus’