New York: Inyubako yaguye ihitana abantu 8, umugore utwite ararokoka

Abantu nibura umunani bapfuye, abandi 17 barakomereka nyuma y’uko inyubako y’amagorofa atatu isenyutse mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu barokotse iyi mpanuka harimo umugore utwite wakuwe mu bisigazwa by’iyo nyubako ari muzima.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine z’amanywa, mu gace ka Flatbush, muri Brooklyn, ubwo inyubako yari irimo amazu yo guturamo n’ahakorerwa ubucuruzi yasenyukaga ikagwa mu mwobo wari wacukuwe ahari hakomeje imirimo y’ubwubatsi.
Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yatangaje ku wa Kane ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka wageze ku munani, mu gihe abakomeretse ari 17, barimo abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro batatu.
Mu bakomeretse harimo abana barindwi, naho abantu bane bakomeretse bikomeye.
Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iki gikorwa cy’ubutabazi ni uburyo umugore wari utwite yakuwemo ari muzima nyuma yo kumara amasaha arenga abiri ari mu bisigazwa by’inyubako.
Amashusho yafashwe n’abanyamakuru bari aho yaberekanye abatabazi bamukuramo, bamushyira ku ngobyi y’abarwayi mbere yo kumujyana kwa muganga.
Umugabo we wari umaze igihe amushakisha, yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yamenyaga ko umugore we akiri muzima, ashimira abatabazi bari bamaze kumurokora.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko uyu mugore yari amaze amezi atandatu atwite. Gusa, amakuru arambuye ku buzima bwe nyuma yo kugezwa kwa muganga ntiyahise amenyekana.
Abatabazi bagera kuri 250, barimo abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’abatanga ubutabazi bw’ibanze, boherejwe aho impanuka yabereye.
Bakoresheje imbwa zatojwe gushakisha abantu, indege zitagira abapilote (drones) n’ibikoresho byo gukuraho ibisigazwa by’inyubako, kugira ngo barebe niba hari abandi bantu bakiri munsi yabyo.
Umuyobozi w’abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro muri New York, John Esposito, yavuze ko ibikorwa byo gusaka ahabereye impanuka bishobora kumara iminsi myinshi, kuko umubare w’abantu bashobora kuba barabuze utaramenyekana.
Hagati aho, iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye isenyuka ry’iyi nyubako.
Amakuru yagaragajwe n’Ikigo cy’Umujyi wa New York gishinzwe inyubako yerekana ko muri Werurwe 2026 hari haratanzwe itegeko ryo guhagarika imirimo yo gusenya inyubako yari ku kibanza cyegeranye n’icyasenyutse, kubera ko hari ingamba z’umutekano zitari zubahirijwe.
Muri Mata, abagenzuzi basanze iyo mirimo yarasubukuwe binyuranyije n’iryo tegeko, mbere y’uko yemererwa gukomeza muri Gicurasi nyuma yo gukosora ibibazo byari byagaragajwe.
Gusa, inzego zibishinzwe ntiziremeza niba iyo mirimo ifite aho ihuriye n’isenyuka ry’iyi nyubako.
Abantu nibura umunani bapfuye, abandi 17 barakomereka nyuma y’uko inyubako y’amagorofa atatu isenyutse mu Mujyi wa New York