Perezida Kagame yageze muri Senegal kwitabira itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko

Aimable Dusabimana ·

Perezida Kagame yageze muri Senegal kwitabira itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Dakar muri Senegal kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, aho yitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, ibaye iya mbere mu mateka y’imikino Olempike kubera ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ahmadou Alhaminou Mohamed Lo, ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko mu masaha y’umugoroba, Perezida Kagame aza kwifatanya na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu birori byo gutangiza iyi mikino, bibera kuri Stade Abdoulaye Wade, i Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar.

Iyi mikino izwi nka Dakar 2026 Youth Olympic Games ni iya kane y’Imikino Olempike y’Urubyiruko yo mu mpeshyi, ikaba ibaye iya mbere mu mateka y’imikino Olempike ibereye ku mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko izahuza abakinnyi b’urubyiruko bagera ku 2.700 baturutse mu bihugu bitandukanye, bazahatana mu mikino 25, kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.

U Rwanda na rwo ruri mu bihugu byitabiriye iyi mikino, aho ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazahatana mu mikino itanu irimo gusiganwa ku maguru, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.

Perezida Kagame yageze muri Senegal kwitabira itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko

Aba bakinnyi icyenda baherekejwe n’abatoza batanu, abaganga babiri n’abandi bayobozi babiri b’itsinda, bakaba barageze muri Senegal mbere y’uko amarushanwa atangira.

Kuba iyi mikino ibereye muri Senegal bifatwa nk’intambwe ikomeye ku mugabane wa Afurika, kuko ari ubwa mbere wakiriye amarushanwa yo ku rwego rw’isi ategurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC).

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ahmadou Alhaminou Mohamed Lo, ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza