Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo byoroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibihugu bya Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abahagarariye ibigo by’abikorera biharanira guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga muri Afurika, baganira ku bufatanye mu koroshya uburyo bwo kwishyurana no kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi.
Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.
Iri tsinda rizwi nka Digital Public Infrastructure (DPI) Private Sector Coalition Group, ryari riyobowe na Dr. James Mwangi wo muri Equity Group Holdings na Dr. Robert Ochola wo muri AfricaNenda Foundation.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga butuma abantu n’ibigo bishobora kwishyurana hifashishijwe sisitemu zitandukanye, bikanagabanya inzitizi zibangamira ihererekanya ry’amafaranga.
Baganiriye kandi ku buryo bwo kwagura serivisi z’imari kugira ngo zigere ku baturage benshi, no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kugera ku ntego z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bizwi nka DPI bikubiyemo sisitemu zifasha mu gutanga serivisi z’ingenzi, zirimo uburyo bwo kwishyurana, kumenyekanisha no kugenzura imyirondoro hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse no guhanahana amakuru mu buryo bwizewe.
Izi sisitemu zishobora gufasha abaturage, ibigo by’ubucuruzi n’inzego za Leta gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye, butekanye kandi buhendutse.
Muri Nyakanga 2026, Equity Group Holdings, AfricaNenda Foundation na Gates Foundation byatangaje ubufatanye bugamije kwihutisha ishyirwaho n’ikoreshwa ry’ibi bikorwa remezo muri Afurika.
Ni ubufatanye bugamije gufasha ibihugu bya Afurika guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hagati yabyo, koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kugeza serivisi z’imari ku baturage bari basanzwe batazigeraho.
Muri ubwo bufatanye, Dr. James Mwangi, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, yahawe inshingano zo kuba umuvugizi n’umuyobozi w’ubukangurambaga bwo guteza imbere DPI ku rwego rwa Afurika.
Dr. Robert Ochola, Umuyobozi Mukuru wa AfricaNenda Foundation, yari yatangaje ko abaturage ba Afurika bagera kuri miliyoni 400 batagerwaho na serivisi z’imari zitangwa n’ibigo byemewe, agaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera kugira ngo iki kibazo gikemuke.
AfCFTA, yashyizweho hagamijwe guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, ni imwe mu gahunda zitezweho kungukira ku ikoranabuhanga rihuza uburyo bwo kwishyurana, kuko ryafasha kugabanya inzitizi z’ubucuruzi no koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibihugu.