Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo Minisitiri Uwacu

Aimable Dusabimana ·

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo Minisitiri Uwacu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, nyuma y’impinduka ziherutse gukorwa mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu.

Uyu muhango ubaye nyuma y’uko ku wa 27 Ukwakira 2026, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje abayobozi bashya bashyizweho na Perezida Kagame, barimo abahawe inshingano muri Guverinoma, mu rwego rw’ububanyi n’amahanga no mu zindi nzego.

Mu bahawe inshingano nshya harimo Uwacu Julienne, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri.

Uwacu yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umwanya yasimbuweho na Bamporiki Edouard, wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Mu zindi mpinduka, Dr. Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Esipanye, naho Dr. Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede.

Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, mu gihe Dr. Mbarushimana Nelson yagizwe Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itorero n’Umuco.

Izi mpinduka kandi zageze mu nzego z’ikoranabuhanga, aho Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho abandi bayobozi bashya bashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI Agency).

Umuhango wo kurahira ni umwe mu ntambwe z’ingenzi abayobozi basabwa kunyuramo mbere yo gutangira kuzuza inshingano zimwe na zimwe bahabwa, aho biyemeza kubahiriza Itegeko Nshinga, amategeko n’inshingano bashinzwe.

Perezida Kagame akunze kwibutsa abayobozi barahira ko inshingano bahabwa zigamije mbere na mbere gukorera igihugu n’abaturage, kandi ko indahiro batanga igomba kugaragarira mu mikorere yabo ya buri munsi.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza