Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko igihe cyose ari amahirwe yo kwikosora

Ibanze ·

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko igihe cyose ari amahirwe yo kwikosora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko umuntu adakwiye kwiheba cyangwa ngo yumve ko amahirwe yo guhindura ubuzima bwe yarangiye kubera amakosa yakoze mu bihe byashize, kuko igihe cyose ashobora gufata icyemezo cyo kwikosora.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera ku bihumbi 10 bateraniye muri BK Arena i Kigali, mu gikorwa cyiswe ‘Youth Meet the President’.

Ni igikorwa cyahuje urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, rwahawe umwanya wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, kumugezaho ibitekerezo, ibyifuzo ndetse no kumusangiza ubuhamya bw’urugendo rw’ubuzima bwarwo.

Mu mpanuro yaruhaye, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira intego mu buzima, kwirinda gutwarwa n’amarangamutima no kumenya gufata ibyemezo biganisha umuntu ku iterambere.

Yagaragaje ko imyaka y’ubusore n’ubwangavu ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’umuntu, kuko ari yo umuntu ashobora gutangiriramo inzira izagena uko azabaho.

Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko kugira ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo umuntu yishingikirije ku byo abona ko ari byo bikwiye, aho guhora ashaka kwigana abandi.

Icyakora, yashimangiye ko n’ababa baranyuze mu nzira zitari nziza badakwiye kwiheba, kuko bashobora guhindura imyitwarire yabo bagasubira ku murongo.

Yagize ati:

“Ntugomba guhora ubaza ngo ariko mu bantu icyo abantu bavuga ko ari kizima ni iki nakurikiza? Oya, jya wiheraho uvuge ngo ari ko njye nk’umuntu, icyo nita kizima ni iki? Wakwiheraho ukavuga ngo ikizima ni iki. Ntabwo ugomba kurebera ku bandi.”

Aya magambo yayavuze agaragaza ko umuntu ashobora gukosora amakosa yakoze, nubwo yaba amaze igihe agendera mu nzira itari nziza.

Yakomeje agaragaza ko kumenya ikiza bidahagije, ahubwo ko umuntu agomba no kugishyira mu bikorwa, akirinda ibibi kandi agakomeza kwiyubaka uko iminsi ishira.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye kandi ko ibyo bisaba ikinyabupfura no kugira umurongo umuntu agenderaho mu buzima bwe bwa buri munsi, aho gukora ibyiza rimwe na rimwe gusa.

Izi mpanuro zije mu gihe gahunda ya ‘Youth Meet the President’ ikomeje kubera muri BK Arena, aho urubyiruko rufite umwanya wo kungurana ibitekerezo n’Umukuru w’Igihugu ku bibazo birureba ndetse n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’u Rwanda.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza