Robert Pattinson yagizwe James Bond mushya

Umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Robert Pattinson, yatoranyijwe gukina ari James Bond, maneko w’icyamamare uzwi nka 007, asimbuye Daniel Craig wari umaze imyaka itanu asezeye kuri izi filime.
Ibi byatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, n’ikigo Amazon MGM Studios, bishyira iherezo ku mpaka n’ibihuha byari bimaze imyaka byerekeranye n’uzasimbura Daniel Craig.
Pattinson w’imyaka 40 abaye umukinnyi wa karindwi uhawe gukina ari James Bond mu ruhererekane rwemewe rw’izi filime rwatangiye mu 1962.
Uyu mukinnyi yatangaje ko yishimiye kuba yahawe amahirwe yo gukina ari umwe mu bantu bagize amateka akomeye mu ruganda rwa sinema.
Yagize ati: “James Bond ni umwe mu bantu b’ibyamamare kurusha abandi muri sinema, kandi gushingwa gukina nka 007 ni icyubahiro gikomeye mu buzima bwanjye.”
Pattinson yashimiye abamugiriye icyizere, agaragaza ko yishimiye kuba agiye gukorana n’abategura iyi filime ndetse ko ari inzozi ze zibaye impamo.
Filime nshya ya James Bond izaba iya 26 muri uru ruhererekane. Izayoborwa n’Umunyakanada Denis Villeneuve, wamenyekanye cyane mu kuyobora filime zirimo ‘Dune’, ‘Arrival’ na ‘Blade Runner 2049’.
Inkuru yayo iri kwandikwa na Steven Knight, uzwi cyane nk’uwahanze uruhererekane rwa filime ‘Peaky Blinders’, mu gihe izatunganywa na Amy Pascal na David Heyman.
Villeneuve yagaragaje ko nubwo hari abandi bakinnyi b’abahanga bari bahataniye uyu mwanya, Pattinson afite ubushobozi bwo gusigasira umwimerere wa James Bond, ari na ko azana udushya muri uyu mukinnyi.
Robert Pattinson yatangiye kwamamara mu 2005, ubwo yakinaga ari Cedric Diggory muri ‘Harry Potter and the Goblet of Fire’, mbere yo kuba icyamamare ku Isi abikesha gukina ari Edward Cullen mu ruhererekane rwa filime ‘Twilight’.
Yakinnye kandi muri filime zitandukanye zirimo ‘Tenet’, ‘The Lighthouse’, ‘Mickey 17’ na ‘The Batman’ yasohotse mu 2022.
Robert Pattinson yagizwe James Bond mushya
Daniel Craig asimbuye yatangiye gukina ari James Bond mu 2006 muri ‘Casino Royale’, asezera mu 2021 nyuma yo gukina muri ‘No Time to Die’, yari filime ya gatanu akinnye ari 007.
Abandi bakinnyi bagize amateka yo gukina ari James Bond ni Sean Connery, George Lazenby, Roger Moore, Timothy Dalton na Pierce Brosnan.
Iyi izaba filime ya mbere ya James Bond ikozwe kuva Amazon MGM Studios yahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo bijyanye n’ikorwa ry’izi filime mu 2025.
Kuva mu 1962, filime za James Bond zinjije miliyari zisaga 7 z’amadolari ya Amerika mu kwerekanwa mu mazu ya sinema hirya no hino ku Isi.
Kugeza ubu, izina rya filime nshya n’itariki izasohokeraho ntibiratangazwa.
Robert Pattinson yagizwe James Bond mushya
Daniel Craig ntazongera gukina ari James Bond
Pierce Brosnan ugezweho mu ruhererekane rwiswe Mobland na we yigeze kugacishaho ari James Bond