Sena yasabye Guverinoma gukemura ikibazo cy’abaturage babarwa mu bafite amashanyarazi kandi batakiyafite

Inteko Rusange ya Sena yemeje umwanzuro usaba Guverinoma kunoza uburyo bwo gukurikirana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agezwa ku baturage, nyuma y’uko hagaragaye ko hari abahawe ibikoresho byayo bikangirika, ariko bagakomeza kubarirwa mu ngo zifite amashanyarazi kandi batakiyafite.
Ni umwanzuro wemejwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ubwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Iyi raporo yagaragaje ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarazi ku baturage, hakiri imbogamizi mu gukurikirana imikorere y’ibikoresho byifashisha imirasire y’izuba, cyane cyane ibihabwa abaturage ku nkunga ya Leta.
Mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage batuye ahantu hatagerwa n’umuyoboro mugari w’igihugu, Leta yashyizeho gahunda yo kubunganira kugira ngo babashe kugura ibikoresho bibyaza amashanyarazi imirasire y’izuba.
Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera, aho ibigo bitanga ibyo bikoresho bigirana amasezerano n’inzego zibishinzwe.
Komisiyo yasobanuye ko, hakurikijwe ayo masezerano, rwiyemezamirimo uba wahaye umuturage ibikoresho aba agomba gukomeza kumukurikirana mu gihe cy’imyaka itatu, akamusanira ibyangiritse kugira ngo akomeze kubona amashanyarazi.
Icyakora, mu igenzura ryakozwe, hagaragaye ko hari abaturage ibikoresho by’abaturage byangirika, ariko ibigo byabibahaye ntibikurikiranire hafi ikibazo cyangwa ngo bibisanire ku gihe.
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yasobanuye ko hari ba rwiyemezamirimo baha abaturage ibikoresho bibyaza amashanyarazi imirasire y’izuba, ariko bikangirika ntibakomeze kubakurikirana.
Yagize ati:
“Ikibazo tugaragaza ni uko rwiyemezamirimo amaze kuzana cya gikoresho, amashanyarazi agacana, akagenda. Noneho umuturage, icyo gikoresho cyamara gupfa, ntabona uza kukimukorera. Ariko igihe kidakora, akomeza kubarwa nk’ufite amashanyarazi.”
Komisiyo yagaragaje ko iki kibazo gituma umuntu ashobora kwibaza niba imibare y’ingo zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba igaragaza neza uko ibintu byifashe mu ngo zose.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko umubare nyawo w’ingo zahawe ibyo bikoresho ariko bikaba bitagikora utazwi, nubwo umubare w’abaturage babihawe uzwi.
Ibi bivuze ko hakiri icyuho mu kumenya niba abaturage bose babarwa mu bagejejweho amashanyarazi bagikoresha iyo serivisi.
Imibare yagaragarijwe Sena yerekana ko kugeza mu 2026, ingo 88,3% mu Rwanda ari zo zibarwa nk’izifite amashanyarazi, zirimo 63,3% zifite akomoka ku muyoboro mugari w’igihugu na 25% zikoresha uburyo butandukanye butagendera ku muyoboro mugari, cyane cyane imirasire y’izuba.
Ni imibare igaragaza intambwe yatewe, ugereranyije na 2024 ubwo ingo zifite amashanyarazi zari 78,9%.
Senateri Nsengiyumva yanagaragaje ko iki kibazo gituma hibazwa niba imibare y’abaturage bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba igaragaza neza uko ibintu bimeze.
Yagize ati:
“Niba batubwira bati, ubu ngubu abafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni 25%, ariko hakaba hari abanditswe ko bayafite kandi ibyo bikoresho byarapfuye, bidatanga amashanyarazi, ariko bakabarwa ko bayafite, twumva rero uwo mubare twawibazaho.”
Mu biganiro byakurikiye itangwa rya raporo, abasenateri bashimye ingamba za Leta zo kugeza amashanyarazi ku baturage, ariko bagaragaza ko ari ngombwa gukurikirana uko ibikoresho bitangwa ku nkunga ya Leta bikora.
Senateri Uwera yabajije niba hari uburyo bworohereza umuturage kumenyekanisha ko ibikoresho yahawe byangiritse, kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe kandi gikosorwe.
Mu gusubiza, Komisiyo yasobanuye ko REG yashyizeho uburyo bwo kwakira ibibazo by’abaturage, burimo umurongo wa telefone utishyurwa n’urubuga rwifashishwa mu gusaba serivisi.
Icyakora, yagaragaje ko hakenewe kunoza uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agiranwa n’ibigo bitanga ibikoresho by’imirasire y’izuba, kugira ngo bitarangira umuturage ahawe ibikoresho gusa, ahubwo akomeze kubona serivisi yagenewe.
Sena yasabye Guverinoma gukemura ikibazo cy’abaturage babarwa mu bafite amashanyarazi kandi batakiyafite
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Inteko Rusange ya Sena yemeje ku bwumvikane busesuye raporo ya Komisiyo, ndetse n’umwanzuro ugenewe Guverinoma.
Uwo mwanzuro usaba Guverinoma gushyiraho uburyo bunoze bwo gukurikirana uko abaturage bagezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kugenzura ko ibikoresho byifashishwa bikora neza no gusana ku gihe ibyangirika.
Uyu mwanzuro uje mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose bitarenze mu 2029, hakaba hakenewe ko ubwiyongere bw’abayagezwaho bujyana no kubungabunga imikorere y’ibikoresho bituma bayabona.
U Rwanda rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose bitarenze mu 2029, aho umwe mu mishinga iri gutunganywa ari Nyabarongo II na Muvumba zizabyazwa amashanyarazi akomoka ku mazi no ku mirasire y’izuba hifashishijwe ibikoresho bizashyirwa hejuru y’amazi bigafata imirasire.