U Rwanda n’u Burusiya byasinye amasezerano yo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire

Aimable Dusabimana ·

U Rwanda n’u Burusiya byasinye amasezerano yo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire

U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano mashya agamije guteza imbere ibikorwa remezo by’ingufu za nuclaire, mu rwego rw’umushinga wo kubaka uruganda rutanga amashanyarazi n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga bya nuclaire, aho biteganyijwe ko imirimo y’ubwubatsi izatangira mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, i Moscow mu Burusiya, mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, yabaye kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Ukwakira.

Yasinywe hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB) n’ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za nuclaire, Rosatom.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yashyizweho umukono na Ambasaderi warwo mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, mu gihe Rosatom yari ihagarariwe na Nikolay Spassky, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga muri icyo kigo.

Ambasaderi Nzabamwita yatangaje ko aya masezerano agamije gushyigikira umushinga wo kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nuclaire, ruzakoresha ikoranabuhanga rizwi nka Small Modular Reactor (SMR), hamwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga bya nuclaire.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 31 Ukwakira 2026, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzibanda no ku guhugura abahanga mu bumenyi bwa nuclaire n’abakozi b’inzobere mu ikoranabuhanga rijyanye na bwo.

Yatangaje ko imirimo yo kubaka ibyo bikorwa remezo izatangira vuba, ndetse ikazanatanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Ambasaderi Nzabamwita yasobanuye ko gukoresha ingufu za nuclaire bizafasha u Rwanda kongera amashanyarazi ahendutse, guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uburezi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko ikoranabuhanga rya nuclaire rishobora gukoreshwa mu kuvura kanseri, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi, gukora ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka no gutunganya amabuye y’agaciro.

Ibi bikorwa biri muri gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, zirimo Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’Icyerekezo 2050.

Ku ruhande rwa Rosatom, Umuyobozi Mukuru wayo, Alexey Likhachev, yavuze ko ubufatanye n’u Rwanda bukubiyemo imishinga myinshi, irimo kubaka uruganda rwa nuclaire, gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi no guhugura abahanga b’Abanyarwanda.

Yatangaje ko kuri ubu Abanyarwanda 102 biga muri kaminuza zo mu Burusiya binyuze mu bufatanye na Rosatom.

Yasobanuye ko gushyira mu bikorwa iyi mishinga bisaba kugira abahanga babifitiye ubumenyi, ikoranabuhanga rikenewe n’ibikorwa remezo byubahiriza ibisabwa mu mutekano wa nuclaire.

Amasezerano mashya ateganya gusuzuma ubushobozi n’ibikorwa remezo u Rwanda rusanzwe rufite, kugira ngo hamenyekane ibindi bikenewe mu guteza imbere iyi mishinga, hakurikijwe amabwiriza y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike.

Nubwo Ambasaderi Nzabamwita yatangaje ko imirimo y’ubwubatsi izatangira vuba, itangazo rya Rosatom ntiryagaragaje itariki nyayo iyo mirimo izatangiriraho. Amasezerano yasinywe yibanda ku gusuzuma no guteza imbere ibikorwa remezo bya nuclaire, aho kuba amasezerano ya nyuma agena ubwubatsi bw’uruganda.

Umubano umaze imyaka 63

Aya masezerano ashimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’u Burusiya, ibihugu bimaze imyaka 63 bifitanye umubano mu bya dipolomasi, watangiye ku wa 17 Ukwakira 1963.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), cyatangajwe ku wa 28 Ukwakira 2026, Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kandi ko warushijeho gukomera bitewe n’ibikorwa byagiye bihuriraho.

Yagarutse ku ruhare rw’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi, avuga ko umubano wagiye wongerwamo ikibatsi.

Mu 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Putin i Moscow, byakurikiwe n’ibindi biganiro mu nama ya mbere yahuje u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi mu Ukwakira 2019.

Mu Ukuboza 2018, u Rwanda n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukoresha ingufu za nuclaire mu bikorwa bigamije amahoro.

Mu Ukwakira 2019, ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama ya mbere yahuje u Burusiya na Afurika i Sochi, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nuclaire mu Rwanda.

Iki kigo giteganyijwe kuzaba kirimo igikoresho cya nuclaire cyifashishwa mu bushakashatsi n’ibyumba byabugenewe bikorerwamo ubushakashatsi, bizafasha mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, inganda n’ubumenyi.

Muri Kamena 2026, RAEB na Rosatom byashyizeho gahunda ihuriweho igena ibikorwa by’ingenzi mu guteza imbere imishinga y’inganda zitanga amashanyarazi akomoka kuri nuclaire.

U Rwanda rufite intego yo gutangira gukoresha ingufu za nuclaire mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ajyanye n’iterambere ry’inganda n’ubukungu.

Ubufatanye no mu bwenge buhangano

Mu kiganiro na RBA, Ambasaderi Nzabamwita yanagaragaje ko u Rwanda rushaka kwagura ubufatanye n’u Burusiya mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bwenge buhangano.

Yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite politiki igenga ikoreshwa n’iterambere ry’ubwenge buhangano, ariko ko gushyira mu bikorwa imigambi yarwo bisaba abahanga n’abafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi n’ikoranabuhanga bikenewe.

Yagaragaje ko u Burusiya ari kimwe mu bihugu u Rwanda rushobora gukorana na byo muri urwo rwego, hashingiwe ku bumenyi n’ubunararibonye bufite mu ikoranabuhanga.

Inama ya gatatu y’u Burusiya na Afurika yitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wari woherejwe na Perezida Paul Kagame.

Iyi nama yibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ingufu, ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga, hagamijwe ko umubano w’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika ubyara inyungu zifatika.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza