U Rwanda rwanyuzwe n’ubwumvikane bwagezweho muri OIF, Nduhungirehe agaragaza isomo byasize

Ibanze ·

U Rwanda rwanyuzwe n’ubwumvikane bwagezweho muri OIF, Nduhungirehe agaragaza isomo byasize

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko yanyuzwe n’umwanzuro wo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka umwe ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashimangira ko ubwumvikane bwagezweho bwari ingenzi mu kubumbatira ubumwe bw’uyu muryango.

Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na TV5MONDE nyuma y’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.

Abajijwe niba yanyuzwe n’umwanzuro wafashwe, Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko ari ko biri, agaragaza ko ubwumvikane bwagezweho nyuma y’uko abakuru b’ibihugu batari bahuje ku bijyanye no gukomeza gahunda y’amatora.

Ati:

“Yego, nanyuzwe, kuko ari ubwumvikane bwagezweho hagati y’ibihugu bigize Francophonie n’abakuru b’ibihugu mu biganiro byabo byo mu muhezo, kuko muri iyo nama nta bwumvikane bwari buhari ku nzira yo gukurikiza, ku bijyanye no gukora amatora.”

Yongeyeho ati:

“Abakuru b’ibihugu benshi bari bafite impungenge z’uko ubumwe bwa Francophonie bwari guhungabana mu gihe amatora yari kuba, cyane cyane hakoreshejwe uburyo bw’ubwiganze busanzwe bw’amajwi.”

Nduhungirehe yahishuye ko igitekerezo cyatumye ubwo bwumvikane bugerwaho cyatanzwe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, afatanyije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel.

Bettel na we yagaragaje ko yanyuzwe n’umwanzuro wafashwe, kuko buri ruhande rwagize ibyo rwigomwa kugira ngo ubwumvikane bugerweho, kandi nta muntu wateshejwe agaciro.

Isomo abakuru b’ibihugu bakwiye kuvanamo

Nubwo yanyuzwe n’umwanzuro wafashwe, Minisitiri Nduhungirehe yanenze kuba inyandiko zigenga amatora ya OIF, zemejwe n’abakuru b’ibihugu i Djerba muri Tunisie mu 2022, zitashyizwe mu bikorwa.

Yagaragaje ko mu nshingano Mushikiwabo yahawe mu mezi 12 yongerewe ku buyobozi harimo no gutangiza amavugurura ajyanye n’uburyo Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwamo.

Ati:

“Ariko ibi bigomba kudusigira isomo, kuko inyandiko zisanzweho zari zizwi na bose, zikaba zararemejwe i Djerba. Ikibabaje ni uko tutabashije kuzishyira mu bikorwa.”

Nduhungirehe yashimangiye ko bidakwiye ko abakuru b’ibihugu bemeza inyandiko, ariko igihe cyo kuzishyira mu bikorwa cyagera, hagasabwa ko zitubahirizwa.

Ati:

“Ni isomo tugomba kuvanamo: Iyo abakuru b’ibihugu bemeje inyandiko, zigomba gushyirwa mu bikorwa, kandi ntidushobora gusaba ku munota wa nyuma ko izo nyandiko zidashyirwa mu bikorwa. Bityo rero, icyo ni ikibazo tugomba gukemura.”

Umwanzuro wafatiwe i Phnom Penh utuma Louise Mushikiwabo, uyobora OIF kuva muri Mutarama 2019, akomeza inshingano ze kugeza mu mpera za 2027.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza