U Rwanda rwumvikanye n’ibihugu bitanu by’i Burayi ku bufatanye mu kwakira abimukira

U Rwanda n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ari byo u Budage, Autriche, u Bugereki, Danemark n’u Buholandi, byatangaje gahunda y’ubufatanye igamije kwakira mu Rwanda abimukira batagifite uburenganzira bwo kuba muri ibyo bihugu.
Iyi gahunda yatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Vienna muri Autriche, cyitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Christian Stocker, uwa Danemark, Mette Frederiksen na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu mu Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ibi bihugu byatangaje ko bigiye kwinjira mu biganiro birambuye n’u Rwanda, bigamije kugera ku masezerano azatuma abimukira ba mbere batangira koherezwa mu Rwanda mu 2027.
Minisitiri Biruta yagaragaje ko u Rwanda rushyize imbere kubaka umuryango udaheza, ashimangira ko ubu bufatanye ari uburyo bwo guha andi mahirwe abimukira bangiwe ubuhungiro.
Yagize ati:
“Turashaka guha amahirwe mu gihugu cyacu abantu bangiwe ubuhungiro. U Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa b’i Burayi.”
Minisitiri Biruta kandi yashimangiye akamaro ko gucunga neza ibijyanye n’abimukira, hubahirizwa uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro.
Yagize ati:
“Kwimuka kw’abantu mu buryo butagenzuwe ntibifitiye inyungu ibihugu bakomokamo cyangwa ibyo baganamo. U Rwanda rusobanukiwe akamaro ko kwimuka kw’abantu no kurengera abasaba ubuhungiro. Bagomba gufatwa mu buryo buboneye mu byiciro byose banyuramo.”
Biteganyijwe ko mu Rwanda hazashyirwaho ikigo kizajya cyakira abimukira by’agateganyo, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 100 icyarimwe.
Abazoherezwa mu Rwanda ni abimukira batagifite uburenganzira bwo kuba mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko hakaba hari imbogamizi zituma badasubizwa mu bihugu bakomokamo.
Mu cyiciro cya mbere, hazoherezwa abagabo bakuze badafite abo bashakanye, mu gihe u Buholandi bwo buzibanda ku bakomoka mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko abazoherezwa mu Rwanda bazacumbikirwa by’agateganyo mu kigo bazaba bemerewe kwinjiramo no kugisohokamo bisanzuye.
Bazahabwa uburenganzira bwo kuba mu Rwanda, kwiga, gukora, kwivuza no guhabwa serivisi z’ubutabera. Abazifuza gusubira mu bihugu bakomokamo na bo bazaba bafite ubwo burenganzira.
Minisitiri w’Intebe wa Autriche, Christian Stocker, yavuze ko iyi gahunda igaragaza impinduka ikomeye muri politiki y’ibihugu by’i Burayi ku bijyanye n’abimukira.
Mette Frederiksen we yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu kugabanya umubare w’abinjira mu Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guca intege abinjiza amafaranga mu bikorwa byo kwambutsa abantu imipaka mu buryo butemewe.
Ibihugu bitanu by’i Burayi ni byo bizishyura ikiguzi kijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, nubwo ingano y’amafaranga azayigendaho itaratangazwa.
Ubu bufatanye kandi bwitezweho kwifashisha ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwakira impunzi n’abimukira, aho hateganyijwe gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM).
Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na yo yatangaje ko yakiriye neza iyi gahunda, igaragaza ko yakurikiranaga imyiteguro yayo, by’umwihariko ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukorana n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye.
Iyi gahunda itandukanye n’iyo u Rwanda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza mu 2022, kuko yo ireba abantu batagifite uburenganzira bwo kuguma mu Burayi, aho kuba abagitegereje umwanzuro ku busabe bwabo bw’ubuhungiro.