Umunyarwenya Russell Brand yahamijwe gufata ku ngufu no gusambanya abagore

Urukiko rwo mu Bwongereza rwahamije Russell Brand icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu n’ibindi bitatu byo gusambanya abagore, mu rubanza rwari rumaze ibyumweru bitatu.
Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime wo mu bwongereza, Russell Brand, yahamijwe ibyaha bine by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birimo gufata ku ngufu no gusambanya abagore, nyuma y’urubanza rwabereye mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres.
Icyakora, Brand yagizwe umwere ku bindi byaha bibiri byo gufata ku ngufu ndetse n’icyaha cyo kugerageza gusambanya umugore ku gahato.
Urubanza rwari rushingiye ku birego by’abagore batandatu, bavuga ko ibyabaye byabereye hagati ya 1999 na 2009. Abagore bareze Brand bafite uburenganzira bwo kutamenyekana mu rwego rwo kubarinda.
Brand, w’imyaka 51, yahakanye ibyaha byose yari akurikiranyweho. Yavuze ko imibonano mpuzabitsina yagiranye n’abo bagore yari iyumvikanyweho, ariko inteko y’abacamanza imuhamya bimwe mu byaha.
Urubanza rwamaze ibyumweru bitatu, aho ubushinjacyaha n’abunganira Brand bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku bimenyetso byatanzwe.
Umucamanza yatangaje ko Brand azagaruka mu rukiko ku wa Mbere kugira ngo ahanwe. Reuters na Associated Press byatangaje ko ashobora guhanishwa igifungo.
Brand yamenyekanye cyane nk’umunyarwenya, umukinnyi wa filime n’umunyamakuru mu Bwongereza, mbere yo kwagura ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga.