Umusozi wa Kilimanjaro uri wibasiwe n’inkongi y’umuriro

Umusozi muremure muri Afurika uherereye mu majyaruguru ya Tanzaniya, Kilimanjaro, uri kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Tariki ya 17 Nzeri uyu mwaka, inzego z’igihugu za Tanzaniya zatangaje ko umuriro wibasiye Kilimanjaro, wari umaze hafi ibyumweru bibiri waka, wari wahoshejwe, aho wari umaze gutwika hafi hegitari 20 z’ishyamba ndetse ukangiza ibinyabuzima bitandukanye.
Gusa, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri, amakuru avuga ko inkongi y’umuriro yongeye kwaduka ku musozi wa Kilimanjaro. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The East African, ibi byatumye habaho impungenge nshya ku bijyanye n’ikibazo cy’inkongi zikomeje kwibasira uyu musozi muremure kurusha iyindi muri Afurika, ndetse n’uko ibidukikije byawo byoroshye kwangirika.
Amakuru aturuka mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Pariki za Tanzaniya (TANAPA), ari na cyo gishinzwe gucunga Kilimanjaro, agaragaza ko iyi nkongi nshya yatangiriye mu gace ka Sangarini, hafi y’ahitwa Kamwanga, ku nzira yerekeza ku kibaya cya Shira (Shira Plateau) kiri muri Pariki y’Igihugu ya Kilimanjaro (KINAPA).
Kugeza kuri ubu, itsinda rigizwe n’inzego zitandukanye, zirimo abazimya umuriro, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abafatanyabikorwa mu bukerarugendo n’abaturage bo muri ako gace, ryatangiye ibikorwa byo kuzimya umuriro.
Icyakora, kubera ko imvura yatangiye kugwa mu bice byinshi bya Tanzaniya, harimo n’igice cy’amajyaruguru y’igihugu, hari icyizere ko iyi nkongi itazatinda.
Ikibaya cya Shira giherereye mu burengerazuba bwa Kilimanjaro. Ni agace k’imisozi miremire gafite ubuso bungana na kilometero kare zirenga 40, kandi bivugwa ko ari ibisigazwa by’umwobo munini w’ikirunga cya kera cyahoze kuri uyu musozi.