Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ubutaka bwo kwagura Urwibutso rwa Cour d’Appel

Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yahererekanyije ibyangombwa by’ubutaka n’Akarere ka Musanze mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo kwagura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cour d’Appel de Ruhengeri.
Iyi Diyosezi yatanze ubutaka bwo mu Murenge wa Muhoza, ihabwa ubundi bwo mu Murenge wa Cyuve mu bwumvikane bugamije gufasha kwagura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cour d’Appel de Ruhengeri.
Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, uyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien.
Muri ubwo bwumvikane, Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ubutaka buherereye mu Murenge wa Muhoza, buzakoreshwa mu kwagura urwo rwibutso.
Akarere ka Musanze na ko kahaye Diyosezi ya Ruhengeri ubundi butaka bwo kuyisimbuza, buherereye mu Murenge wa Cyuve.
Diyosezi ya Ruhengeri yari ihagarariwe n’itsinda ry’abapadiri riyobowe na Msgr Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Ruhengeri.
Uyu muhango wanitabiriwe na Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Theobald Kayiranga, ndetse n’abayobozi ba Ibuka mu Karere ka Musanze.
Iri hererekanya ryakozwe mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati y’Akarere ka Musanze na Diyosezi ya Ruhengeri, by’umwihariko mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro no mu kubungabunga ahantu hafite agaciro mu mateka y’u Rwanda.
Impande zombi zagaragaje ko ubu bwumvikane ari indi ntambwe mu gukomeza imikoranire hagati y’inzego zombi no gushyigikira ibikorwa bigirira akamaro abaturage.
Kwagura Urwibutso rwa Cour d’Appel de Ruhengeri bizafasha mu gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusigasira ahantu hibukirwaho abazize Jenoside.
Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ubutaka bwo kwagura Urwibutso rwa Cour d’Appel