Nelson Mandela yubakiwe ikibumbano muri Scotland, nyuma y’imyaka 33 ahasuye
.jpg)
Umujyi wa Glasgow muri Scotland, mu Bwami bw’u Bwongereza, wamuritse ikibumbano cy’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, mu rwego rwo kumwubaha no kuzirikana uruhare rw’uyu mujyi mu rugamba rwo kurwanya ivanguraruhu.
Iki kibumbano cyamuritswe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye ahitwa Nelson Mandela Place, ku munsi wari wuzuyeho imyaka 33 Mandela asuye Glasgow mu 1993, ubwo yari yaje kwakira icyubahiro yahawe n’imijyi icyenda yo mu Bwongereza.
Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi, bamwe bakurikira ibikorwa byawo mu mvura, bazirikana amateka ahuza uyu mujyi na Mandela.
Ikibumbano cyakozwe n’umunyabugeni Alan B Herriot, gikozwe mu muringa, gishyirwa ku rutambiro rw’amabuye ya granite yaturutse muri Afurika y’Epfo.
Mu bitabiriye umuhango wo kukimurika harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Glasgow, Jacqueline McLaren, Uhagarariye Afurika y’Epfo mu Bwami bw’u Bwongereza, Kingsley Mamabolo, n’umuhanzi Marah Louw.
Glasgow ifitanye amateka yihariye na Nelson Mandela, kuko mu 1981 yabaye umujyi wa mbere ku Isi wamuhaye icyubahiro cya Freedom of the City, mu gihe yari agifungiwe muri gereza ya Robben Island, muri Afurika y’Epfo.
Mu 1986, uyu mujyi wahinduye izina ry’umuhanda witwaga St George’s Place, uwita Nelson Mandela Place, mu rwego rwo kugaragaza ko ushyigikiye urugamba rwo kurwanya ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo.
Mandela yaje gusura Glasgow mu 1993, nyuma y’imyaka itatu afunguwe, aho yakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bateraniye muri George Square.
Iki kibumbano cyubatswe ku bufatanye bw’abagize Nelson Mandela Scottish Memorial Foundation, nyuma y’imyaka myinshi bakusanya inkunga kandi bategura umushinga wo kumwubakira urwibutso.
Ni urwibutso rugamije gusigasira amateka ya Mandela, kwibutsa abaturage uruhare Glasgow yagize mu gushyigikira urugamba rwo kurwanya ivanguraruhu no gushishikariza ab’igihe kizaza guharanira uburenganzira bwa muntu n’uburinganire.