Ubutumwa bwahawe ba ofisiye 161 b'abapolisi bakoze urugendoshuri ku mateka y’u Rwanda

Abashinzwe umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko 161 bari mu mahugurwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, mu Karere ka Rwamagana, basoje urugendoshuri rw’iminsi itatu, rwari rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n’imikorere y’inzego zitandukanye, ndetse no kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Uru rugendoshuri rwasojwe ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, rwitabiriwe n’abanyeshuri bo mu cyiciro cya 19 cy’amahugurwa y’amezi ane azwi nka Police Tactical Command Course (PTCC), yibanda ku bunyamwuga n’ubuyobozi mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Mu barwitabiriye harimo abapolisi 147 bo ku rwego rwa ba ofisiye, batanu bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), batanu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na bane bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Mu gihe cy’uru rugendoshuri, basuye uturere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bagize umwanya wo kumenya imikorere y’inzego zitandukanye no gusobanukirwa uruhare rwazo mu miyoborere n’umutekano w’igihugu.
Basuye kandi Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura no guhuza ibikorwa byayo (CCC), Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu mu Karere ka Gicumbi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Igicumbi cy’Intwari i Remera n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, CSP Boniface Niyitegeka, yavuze ko uru rugendoshuri rwateguwe kugira ngo abanyeshuri barusheho gusobanukirwa ibyo biga mu ishuri, babihuze n’imikorere y’inzego zitandukanye bazakorana na zo mu gihe bazaba basubiye mu nshingano zabo.
Yagize ati:
“Amasomo aboneka muri uru rugendoshuri ni ingenzi cyane kuko ahanini yerekeye uruhare n’imbaraga zisabwa ku bakora mu nzego zitandukanye, zaba iz’umutekano cyangwa iz’ubutabera.”
Yasobanuye ko uru rugendoshuri runafasha abanyeshuri kumenya amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ingaruka z’imiyoborere mibi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’amasomo akurwa mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.
CSP Niyitegeka yavuze ko gusura ahantu ndangamateka ari umwanya wo kongera gusobanukirwa indangagaciro zirimo ubumwe, ubutwari no gukunda igihugu, asaba abanyeshuri kuzazigaragaza mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati:
“Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwayo ni inyigisho nziza y’ubumwe, ubutwari no gukunda igihugu.”
Yongeyeho ko uru rugendo rukwiye kubera abanyeshuri umwanya wo kongera kwiga amateka y’u Rwanda, aho igihugu cyavuye n’intambwe cyateye, kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Umwe mu banyeshuri bitabiriye uru rugendoshuri, CIP Francis Mugiraneza, yavuze ko ryamufashije kurushaho gusobanukirwa uruhare rw’ubuyobozi mu mibereho y’abaturage ndetse n’ingaruka zishobora guterwa n’imiyoborere mibi.
Yagize ati:
“Binyuze mu hantu hatandukanye twasuye twabonye uburyo abayobozi bagira uruhare rukomeye ku buzima bw’igihugu n’abaturage muri rusange.”
CIP Mugiraneza yagaragaje ko gusura ahantu ndangamateka byabafashije kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka z’imiyoborere mibi ndetse n’uruhare rw’ingabo zari iza RPA mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.
Uru rugendoshuri ni kimwe mu bikorwa bikubiye mu mahugurwa aba banyeshuri barimo, agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi, ubunyamwuga no gucunga umutekano, ari na ko barushaho gusobanukirwa imikorere y’izindi nzego z’igihugu.
Biteganyijwe ko nibasoza aya mahugurwa, bazakoresha ubumenyi bungutse mu kunoza imikorere y’inzego bakorera, by’umwihariko mu gukorana n’abaturage, kubahiriza inshingano zabo no gutanga serivisi zijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.