UNESCO na Aegis Trust batangije umushinga wo kongera uruhare rw’inzibutso mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aegis Trust, UNESCO n’inzego za Leta y’u Rwanda batangije umushinga ugamije kongera ubushobozi bw’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwigisha urubyiruko amateka no guteza imbere umuco wo kwibuka no gukumira Jenoside.
Umushinga witwa “Strengthening Educational Capacities at Rwanda’s Memorial Sites” watangijwe ku wa 9 Kamena 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Uzakorwa ku bufatanye bwa Aegis Trust, UNESCO, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO.
Muri gahunda harimo guhugura abayobora inzibutso, abarimu n’abandi barezi kugira ngo barusheho gukoresha inzibutso nk’ahantu ho kwigira amateka, ndetse no gutegura ibikoresho bishya byifashishwa mu mashuri.
Intego ni uko inzibutso zitaba gusa ahantu ho kwibukira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo zikomeze kuba n’amashuri y’amateka afasha ibisekuru bishya kumva ingaruka z’amacakubiri n’agaciro k’ubumwe, amahoro n’icyubahiro cya muntu.