Abantu batatu bafatiwe muri Peru bashaka kujyana ibitagangurirwa 3,000 mu Budage

Abagenzi batatu bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Lima muri Peru, nyuma yo gufatanwa ibitagangurirwa byo mu bwoko bwa tarantula birenga 3,000 bari bahishe mu masogisi yakoreshejwe, bagiye kubijyana mu Budage.
Abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jorge Chávez, mu murwa mukuru Lima wa Peru, bafashe ibitagangurirwa byo mu bwoko bwa tarantula birenga 3,000 byari bigiye koherezwa mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
The Guardian yatangaje ko ibyo bitagangurirwa byari bihishe mu masogisi asa nabi yari apakiwe mu mavalisi atatu y’imizigo y’abo bagenzi batatu, barimo Abadage babiri n’Umunyapolonye umwe.
Abakozi bashinzwe kugenzura inyamaswa n’amashyamba muri Peru, SERFOR, bavuze ko abagenzuzi basaka ku kibuga cy’indege babonye ibintu byinyeganyeza mu mizigo ubwo bakoraga igenzura risanzwe rikorwa mu mashini zabugenewe, babasaba gufungura amavalisi yabo basanga harimo tarantula nto n’inini, iziri mu magi, izimaze kuvuka n’izikuze.
Cora Suarez, umukozi wa SERFOR, yavuze ko igitagangurirwa kimwe cyo mu bwoko bwa tarantula gishobora kugurishwa hafi amayero 500 mu Burayi. Bivuze ko ibyo bafashe byashoboraga kugira agaciro kagera kuri miliyoni 1.5 z’amayero.
Abakekwaho ubwo bucuruzi batawe muri yombi n’inzego za polisi zishinzwe ibyaha byangiza ibidukikije, bakaba bagiye gukurikiranwa n’ubutabera.
Ibitagangurirwa byo mu bwoko bwa Tarantula bigurwa cyane cyane n’abantu babyororera mu ngo, abakorera ubushakashatsi ku binyabuzima ndetse n’abakusanya amoko y’udukoko n’ibindi binyabuzima bidasanzwe.