Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro

Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, yangiza ibikoresho n’ibicuruzwa by’abahakorera.
Iyi nkongi yatangiye ahagana saa munani z’ijoro, yibasira igice gikorerwamo ububaji, ubukorikori n’ububiko bw’ibicuruzwa giherereye muri Koperative ADARWA, ahagana hepfo y’agakiriro hafi y’igishanga.
Amakuru yatangajwe n’abari bahari agaragaza ko umuriro watangiriye hafi y’igice cyari cyaribasiwe n’indi nkongi, mu gihe abacuruzi bari batashye hasigaye abashinzwe umutekano gusa.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro ryahise ritabara, ritangira ibikorwa byo kuzimya umuriro wari umaze gukwira mu bubiko bw’ibicuruzwa.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibirimi by’umuriro byari byamaze kuzima, ariko umwotsi ugicumba mu bice bimwe na bimwe. Kugeza saa yine za mu gitondo, abashinzwe ubutabazi bari bagikomeje kuzimya ibice byari bisigaye, mu gihe abacuruzi bageragezaga kurokora bimwe mu bikoresho byabo.
Kugeza mu masaha ya mbere ya nyuma ya saa sita zo kuri iki Cyumweru, icyateye iyi nkongi nticyari cyatangajwe n’inzego zibishinzwe, kimwe n’agaciro rusange k’ibyangiritse.
Agakiriro kamaze gushya inshuro umunani kuva mu 2017
Iyi nkongi ibaye iya munani ivugwa ko yibasiye Agakiriro ka Gisozi kuva mu 2017. Mu zindi nkongi zikomeye zakibasiye harimo izo muri Kamena 2019, Kanama 2021, Gashyantare na Gicurasi 2023 ndetse n’iyo ku wa 30 Gicurasi 2025.
Mu Kamena 2026, Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimura bimwe mu bikorwa bikorerwa muri aka gakiriro, by’umwihariko ububaji n’ububiko bw’ibikoresho, kugira ngo bigabanye ubucucike n’imbogamizi zigaragara mu bikorwa by’ubutabazi.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, yavuze ko hari ubutaka bwabonetse mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bugenewe kwimurirwamo bimwe mu bikorwa by’aka gakiriro.
Yasobanuye ko ubucucike bw’abakorera mu Gakiriro ka Gisozi butuma bigorana kubona imihanda imodoka z’abatabazi zinyuramo, ku buryo rimwe na rimwe bigora Polisi kugera aho inkongi yibasiye.
Agakiriro ka Gisozi gasanzwe gakorerwamo imirimo y’ububaji, gusudira, gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’ibikoresho byo mu nzu, kakaba kamaze imyaka kibasirwa n’inkongi z’umuriro zisiga abacuruzi mu gihombo.