Jojo, ingagi imaze imyaka myinshi mu bwigunge, iri gushakirwa indi yabana na yo

Abashinzwe kwita kuri Jojo, ingagi y’ingabo yo muri Gabon imaze imyaka myinshi mu bwigunge nyuma y’uko ba rushimusi bishe umuryango wayo ikiri uruhinja, barashaka uko bayibonera indi ngagi yabana na yo.
BBC yatangaje ku wa 13 Ugushyingo 2026 ko Jojo yafashwe itaruzuza umwaka, igurishwa ku kigo cyigenga cyororerwamo inyamaswa muri Gabon, aho yabaga mu kazu gato k’icyuma, yerekwa abantu.
Mu 2015, ubwo yari ifite imyaka 11, ni bwo yakandagiye bwa mbere ku byatsi, nyuma yo kujyanwa mu kigo kirengera inyamaswa cya Lékédi Foundation. Ubu ifite imyaka isaga 20, ariko nta muryango igira, nta n’indi ngagi ibana na yo.
Prof Gillian Forrester wo muri Kaminuza ya Sussex, ukora ubushakashatsi kuri Jojo, yabwiye BBC ati: “Mu nguge nini zose maze kubona, ishobora kuba ari yo yabayeho mu bwigunge bukabije kurusha izindi.”
Forrester yifashishije kamera ipima ubushyuhe, asanga izuru rya Jojo rihora rikonje. Ibi ni ikimenyetso cy’uko uburyo umubiri wayo witwara mu gihe ihangayitse butagikora neza bitewe n’imihangayiko idashira.
Yabwiye BBC ati: “Kugira indi ngagi yasangira na yo ubuzima byayifasha cyane gukira.”
Maxe Anaclet Makaba, uyobora abashinzwe kwita kuri Jojo, yabwiye BBC ko ikunda cyane kuganira n’abantu, ndetse ikagira amayeri ikoresha kugira ngo ibegere, nko kubazanira amababi, na bo bakayihereza ibyo kurya.
Yabwiye BBC ati: “Nta gushidikanya ko yumva yigunze, ubibonera mu maso yayo.” Yongeyeho ati: “Kuba wenyine ni nko gutandukanywa n’isi; ni nko kuba muri gereza.”
Éric Willaume, uyobora ikigo Jojo ibamo, yabwiye BBC ko iyo abagore isanzwe izi bavuye aho iba, ibahamagara ikoresheje amajwi asanzwe akoreshwa n’ingagi z’ingabo mu guhamagara ingore.
BBC yatangaje ko abita kuri Jojo bifuza kuyibonera indi ngagi yarokowe cyangwa yavukiye muri pariki y’inyamaswa, ariko ko bahura n’imbogamizi zishingiye ku mategeko mpuzamahanga agenga kwimura ingagi zo muri izo pariki.
Ayo mategeko yashyiriweho gahunda zo gufasha ingagi kororoka, aho kuba izo kuzishakira izindi zabana na zo. Forrester yagerageje kuganira n’abayobozi ba pariki zitandukanye, ariko ibyo biganiro nta cyo byagezeho.
Tony King wo mu muryango Aspinall Foundation yabwiye BBC ko Jojo ishobora kuba yararengeje igihe cyo kubana n’izindi ngagi, kandi ko kuyizanira indi bishobora kuyongerera imihangayiko.
Jojo, ingagi imaze imyaka myinshi mu bwigunge, iri gushakirwa indi yabana na yo
Dr Robin Morrison wo muri Kaminuza ya Zurich we yabwiye BBC ko hafi kimwe cya gatatu cy’ingagi z’ingabo zikuze ziba zonyine mu mashyamba, ariko ko Jojo yo yatangiye kubaho mu bwigunge ikiri uruhinja. Abona ko ifite ihungabana kandi yumva yigunze.
Imibare y’ihuriro Pan African Sanctuary Alliance yatangajwe na BBC igaragaza ko inguge zo muri Afurika zisaga 6.000 zaguzwe cyangwa zagurishijwe hagati ya 2000 na 2023, mu gihe izindi ibihumbi zicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Ingagi zo mu bwoko bwa western lowland zibana mu muryango muri Pariki ya Loango muri Gabon; Jojo yo ntigira umuryango (si Jojo iri kuri iyi foto)
Ingagi yo mu bwoko bwa western lowland, ubwoko Jojo abarizwamo (ifoto y’ububiko, si Jojo)