Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje uko inganda zitangiza ibidukikije zateza imbere ubukungu

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yashimangiye ko guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije ari imwe mu nzira zafasha igihugu kwihutisha iterambere ry’ubukungu, gukurura ishoramari no guhanga imirimo mishya, ubwo yitabiraga inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31) iri kubera muri Turukiya.
Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyabereye i Antalya muri Turukiya, mu nama ya COP31.
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku gukoresha amahirwe atangwa n’inganda zitangiza ibidukikije, hagamijwe guteza imbere ishoramari, guhanga imirimo no kuzamura ubukungu bw’ibihugu.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere inganda zikoresha ikoranabuhanga n’uburyo bw’imikorere bigabanya ingaruka ku bidukikije, kugira ngo iterambere ry’urwego rw’inganda rijyane no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yashimangiye ko iki cyerekezo gishingiye kuri gahunda z’igihugu zigamije guteza imbere ubukungu no kurengera ibidukikije, ku buryo ishoramari mu nganda rishobora kugira uruhare mu guhanga imirimo no kwihutisha iterambere rirambye.
Guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije bikubiyemo gukoresha ingufu zisubira, kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kunoza imikoreshereze y’umutungo kamere no kwifashisha ikoranabuhanga rituma ibikorwa by’inganda bigira ingaruka nke ku bidukikije.
Mbere yo kwitabira iki kiganiro, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yari yifatanyije n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama yabahuje muri COP31, igamije gushimangira ubufatanye mpuzamahanga no kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Iyo nama y’abayobozi yatangiye ku wa 11 Ugushyingo, ikaba iteganyijwe gusozwa ku wa 12 Ugushyingo 2026, mu gihe COP31 yose izakomeza kugeza ku wa 20 Ugushyingo.
Mu byo u Rwanda rwashyize imbere muri COP31 harimo gukangurira ibihugu kongera inkunga zigenewe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije no kubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zarwo zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
U Rwanda kandi rushyigikiye ko ibihugu byateye imbere byubahiriza intego yo gukusanya miliyari 300 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, agamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu bindi rwibandaho harimo guteza imbere ubuhinzi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ingufu zisubira, ubwikorezi butangiza ibidukikije, imicungire y’imyanda n’inganda zigabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ibi bijyana n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kongera uruhare rw’inganda mu bukungu bw’igihugu, ariko hakitabwa no ku buryo iterambere ryazo ridakomeza kongera ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
Inama ya COP31, yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2026 i Antalya muri Turukiya, ihuje ibihugu biganira ku ngamba zo kugabanya imyuka itera ubushyuhe bukabije ku Isi, kongera inkunga zigenerwa ibihugu byibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera ikirere.