Papa Leo XIV yasabiye ubutabera abishwe barengera ishyamba rya Amazon

Yvan Mukiza ·

Papa Leo XIV yasabiye ubutabera abishwe barengera ishyamba rya Amazon

Papa Leo XIV yasabye ko hakorwa ubutabera ku bantu bishwe bazira kurengera ishyamba rya Amazon n’abaturage barituyemo, agaragaza ko ubwicanyi, ibikorwa byo kwangiza ibidukikije n’ihohoterwa rikorerwa abaturage b’Abasangwabutaka bikomeje kubangamira aka karere ko muri Amerika y’Epfo.

Papa Leo XIV yatanze ubutumwa bukomeye busaba ubutabera ku bantu bishwe barengera ishyamba rya Amazon, ubwo yari mu ruzinduko muri Peru, aho yahuye n’abaturage, abayobozi b’amadini n’abaharanira uburenganzira bw’Abasangwabutaka.

Mu ijambo rye, Papa yagaragaje ko abantu bahasize ubuzima bazira kurengera ibidukikije n’uburenganzira bw’abaturage batagomba kwibagirana, asaba ko abakoze ibyo byaha babiryozwa.

Yagize ati: “Amaraso y’abo bavandimwe arataka kandi arasaba ubutabera.”

Iri jambo yarivugiye mu gihe yasuraga agace ka Peru kari mu kibaya cy’uruzi rwa Amazon, aho abaturage bakomeje guhura n’ibibazo biterwa n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, gutema amashyamba no kwigarurira ubutaka bwabo.

Papa Leo XIV yavuze ko ibikorwa byo kwangiza ibidukikije bikomeje kwiyongera, bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane Abasangwabutaka bamaze ibisekuruza byinshi batuye muri ako karere.

Yagaragaje ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, guhinga no gukora ibiyobyabwenge birimo kokayine, hamwe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi butemewe, biri mu bikomeje kwangiza ishyamba rya Amazon.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bitangiza ibidukikije gusa, ahubwo binatera ihohoterwa, ubucakara n’ibindi byaha bikorerwa abaturage batagira ubushobozi bwo kwirwanaho.

Mu bindi Papa yagarutseho harimo ihohoterwa rikorerwa Abasangwabutaka, cyane cyane abagore n’abana, ndetse n’uburyo bamwe muri bo bamburwa ubutaka n’uburenganzira bwabo.

Yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kurengera abaturage n’ibidukikije, ariko ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Papa yanagaragaje ko mu duce tumwe na tumwe two muri Peru, abantu bashinzwe kurengera ibidukikije bakomeje guhura n’iterabwoba ndetse n’ibikorwa by’ubwicanyi.

Mu bantu bishwe bazira kurengera ishyamba rya Amazon harimo umuturage wo mu gace ka San Martín, wishwe arashwe ubwo yari mu bikorwa byo kurengera ubutaka n’ibidukikije by’ako karere.

Abayobozi baharanira uburenganzira bw’Abasangwabutaka bakomeje gusaba ko ubwicanyi nk’ubwo bukorwaho iperereza kandi ababugizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera.

Mu ruzinduko rwe, Papa Leo XIV yakiriye ibaruwa yahawe na Julio Cusurichi, umwe mu bayobozi baharanira uburenganzira bw’Abasangwabutaka.

Iyo baruwa yari ikubiyemo ubusabe bwo kurengera abaturage bakomeje guhura n’ihohoterwa, kwamburwa ubutaka no kwicwa bazira kurengera ibidukikije.

Abaharanira uburenganzira bwabo bagaragaje ko hakenewe ingamba zikomeye zo kubarinda, gushyira mu bikorwa amategeko arengera ubutaka bwabo no guhana abantu bakora ibikorwa byo kubahohotera.

Papa Leo XIV kandi yagaragaje ko ibidukikije bidakwiye gufatwa nk’umutungo ugenewe inyungu z’ubucuruzi gusa, ahubwo ko ari umurage ukwiye kurindwa kugira ngo n’ibisekuruza bizaza bizabashe kubyungukiramo.

Mu ruzinduko rwe muri Peru, Papa Leo XIV yanyuze mu bice bitandukanye birimo umurwa mukuru Lima, uturere two mu misozi ya Andes ndetse n’ibice byo mu ishyamba rya Amazon.

Yahuye n’abaturage, abakozi b’amadini n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, baganira ku bibazo byugarije abaturage, birimo ubukene, ihohoterwa, kwangiza ibidukikije no kutubahiriza uburenganzira bw’Abasangwabutaka.

Yanasuye abantu batandukanye bafite ibibazo by’ubuzima, agaragaza ko Kiliziya igomba gukomeza kuba hafi y’abababaye n’abatagira ubushobozi bwo kwivuganira.

Mu butumwa bwe, Papa yashimangiye ko kurengera ibidukikije bidashobora gutandukanywa no kurengera ubuzima bw’abantu, asaba ko isi yose igira uruhare mu kurinda ishyamba rya Amazon n’abaturage baryegereye.

Ishyamba rya Amazon ni rimwe mu mashyamba manini kandi afite akamaro gakomeye ku bidukikije ku isi, rikaba rifite uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kuringaniza imiterere y’ikirere.

Icyo Papa Leo XIV yasabye kigaragaza ko kurengera ibidukikije bitagomba kugarukira ku kubungabunga amashyamba n’inyamaswa gusa, ahubwo bigomba no kujyana no kurengera ubuzima, ubutaka n’uburenganzira bw’abaturage babituyemo.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza