U Rwanda rukeneye tiliyari 17,7 Frw kugira ngo rugabanye imyuka ihumanya ikirere ho 53%

Ibanze ·

U Rwanda rukeneye tiliyari 17,7 Frw kugira ngo rugabanye imyuka ihumanya ikirere ho 53%

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko hakenewe ishoramari rya tiliyari 17,7 Frw kugira ngo u Rwanda rushyire mu bikorwa gahunda yarwo yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, irimo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035, ugereranyije n’ingano yari kuzagerwaho nta zindi ngamba zifashwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), iri kubera mu Mujyi wa Antalya muri Türkiye, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikeneye uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho gukomeza guhura n’imbogamizi zishingiye ku buryo abashoramari babifata.

Yasobanuye ko gahunda y’u Rwanda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka NDC 3.0, ikubiyemo ingamba zigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi gahunda, yatangajwe mu Ukuboza 2025, iteganya ishoramari rya tiliyari 17,7 Frw mu bikorwa bizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2035. Muri ayo mafaranga, hafi tiliyari 7,4 Frw zagenewe ibikorwa byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, naho tiliyari 10,3 Frw zikazakoreshwa mu gufasha abaturage, ibikorwa remezo n’inzego z’ubukungu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu mafaranga yose akenewe, hafi 82% biteganyijwe ko azaturuka ku nkunga n’ishoramari mpuzamahanga, mu gihe asigaye azatangwa n’imbere mu gihugu.

Ni yo mpamvu Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimangiye ko hakenewe uburyo bwo kubona ishoramari ku giciro cyoroheje, butatuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birushaho kwishora mu myenda iremereye.

Yagarutse ku magambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ku buryo ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere rikunze gufatwa nk’irifite ibyago byinshi kurusha irikorwa mu bihugu byateye imbere.

Yashimangiye ko imishinga ikwiye gusuzumwa hashingiwe ku nyungu n’ubushobozi ifite bwo gutanga umusaruro, aho guherwa ku gihugu cyangwa akarere igiye gukorerwamo.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimangiye ko hakenewe uburyo bwo kubona ishoramari ku giciro cyoroheje, butatuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birushaho kwishora mu myenda iremereye

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati ya Guverinoma, abashoramari n’ibigo by’imari, kugira ngo imishinga ifitiye abaturage akamaro ibone amafaranga yo gushyirwa mu bikorwa.

Mu bindi yagarutseho harimo Ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ryakorewe i Kigali mu 2016, rigamije kugabanya ikoreshwa ry’ibinyabutabire bya hydrofluorocarbons (HFCs), byifashishwa cyane mu bikoresho bikonjesha ariko bikagira uruhare mu kongera ubushyuhe bw’Isi.

Yavuze ko ibihugu 175 mu 198 birebwa n’ayo masezerano byari bimaze kwemeza iryo vugururwa, asaba ibitarabikora kwihutisha kurishyira mu bikorwa.

Yagaragaje ko iryo vugururwa, riramutse rishyizwe mu bikorwa uko bikwiye, ryagira uruhare mu kugabanya izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi ku kigero gishobora kugera kuri dogere selisiyusi 0,5 bitarenze mu 2100.

Dr. Nsengiyumva yanavuze ku nshingano u Rwanda ruzatangira mu 2027 zo kuyobora Itsinda ry’Ibihugu 77 n’u Bushinwa (G77+China), agaragaza ko ruzakomeza gushyira imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane mu bijyanye no kubona amafaranga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yashimangiye ko COP31 ikwiye kurangwa n’ibikorwa bifatika, aho kuba urubuga rwo kongera gutanga amasezerano adashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Nimucyo COP31 izibukirwe atari gusa ku byo twiyemeje, ahubwo no ku bikorwa bifatika twagezeho dufatanyije.”

Inama ya COP31 yatangiye ku wa 9 Ugushyingo, ikazageza ku wa 20 Ugushyingo 2026. Ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu gushakira Isi ibisubizo ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko hakenewe ishoramari rya tiliyari 17,7 Frw kugira ngo u Rwanda rushyire mu bikorwa gahunda yarwo yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza