Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wumvikanye mu bice bimwe by’u Rwanda

Bruno I. Bagambiki ·

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wumvikanye mu bice bimwe by’u Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB, cyatangaje ko umutingito ufite ubukana bwa 6.4 ku gipimo cyitwa Richter wabaye hafi ya Ushirombo muri Tanzania, ku birometero 292 uvuye i Kigali, ariko uza kumvikana no mu bice bimwe by’u Rwanda.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB, cyatangaje ko ku wa 5 Ugushyingo 2026, saa 11:22, habaye umutingito ufite ubukana bwa 6.4 ubariye ku gipimo cyitwa Richter hafi ya Ushirombo muri Tanzania.

Uyu mutingito wamaze amasegonda 30, ukaba wabereye ku birometero 292 uvuye mu Mujyi wa Kigali. RMB yasobanuye ko wabereye mu gice cy’Iburasirazuba cy’Ikibaya cya Rift Valley, kizwiho kutagaragaramo imitingito kenshi ugereranyije n’ibindi bice by’iki kibaya.

Nubwo umutingito wabereye muri Tanzania, wumvikanye no mu bice bimwe by’u Rwanda n’ibindi bihugu bituranyi. Ibi byatumye abaturage bo muri ibyo bice bumva kunyeganyega kw’inyubako n’ibindi bintu, nubwo nta makuru aratangazwa y’ibyangiritse cyangwa abantu bawugizemo ingaruka.

RMB yatangaje ko kugeza ubwo yatangazaga aya makuru, nta byangiritse byari byamenyekanye. Icyakora, yavuze ko gukurikirana uko ibintu byifashe bikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari izindi ngaruka uwo mutingito waba wateje.

Ikarita yasohowe na RMB igaragaza ahabereye umutingito n’intera irimo ugereranyije n’u Rwanda

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza