Apple yashyize hanze MacBook ifite ‘touchscreen’ nyuma y’imyaka myinshi iyirwanya

Nyuma y’imyaka myinshi Apple idashyigikira igitekerezo cyo gushyira ekara ikorwaho n’intoki muri MacBook, yashyize hanze mudasobwa nshya ya MacBook Pro ifite ubwo buryo n’irindi koranabuhanga ritandukanye.
Kompanyi ya Apple yatangaje mudasobwa nshya ya MacBook Pro ifite ekara ya touchscreen, ikaba ari ubwa mbere iyi kompanyi ishyize uburyo bwo gukoresha intoki kuri ekara muri mudasobwa zo mu bwoko bwa Mac.
Iyi mudasobwa yatangajwe ku wa 28 Ukwakira 2026, iza mu bunini bubiri bwa santimetero 14 na 16, ikaba yarakozwe hagamijwe korohereza abantu bakora imirimo isaba ikoranabuhanga rikomeye, cyane cyane abatunganya amashusho, amafoto, ibishushanyo n’ibindi bikorwa by’ubugeni.
Iyi mpinduka ni imwe mu zikomeye mu mateka ya MacBook, kuko Apple yari imaze igihe kinini ishyira imbere gukoresha keyboard na trackpad aho gukoraho kuri ekara nk’uko bigenda kuri telefoni na tablet.
MacBook Pro nshya izafasha uyikoresha gukora ibikorwa bitandukanye akoresheje intoki kuri ekara, birimo gusunika paji, kwegera cyangwa kurekura ifoto, kwimura ibintu mu nyandiko no gutunganya amashusho.
Apple yashyize hanze MacBook ifite touchscreen
Abakora ibishushanyo bazajya bashobora gukorera ku gice kinini cya ekara, mu gihe abatunganya amashusho bazajya bashobora kwimura no gutunganya amashusho bakoresheje intoki zabo.
Abacuranzi na bo bazajya bashobora gukoresha ibikoresho bya muzika biri muri porogaramu za mudasobwa, bakabikoraho kuri ekara.
Iyi MacBook Pro ifite ekara ya PROLED XDR ikoresha ikoranabuhanga rya Tandem OLED. Apple ivuga ko ishobora kugera ku rumuri rwa nits 2,000, ikagira kandi chip za M5 Pro na M5 Max, zagenewe gufasha abantu bakora imirimo iremereye, nko gutunganya amashusho ya 8K, gukora imishinga ya 3D no gukoresha porogaramu z’ubwenge buhangano.
Izi mudasobwa zirimo chip za M5 Pro na M5 Max
Apple ivuga ko iyi mudasobwa ishobora kugira ububiko bugera kuri 16TB, RAM ihuriweho n’ibindi bikoresho igera kuri 128GB, ndetse na batiri ishobora kumara amasaha agera kuri 24 bitewe n’imikoreshereze.
Ikindi kintu gishya ni Dynamic Island yagejejwe kuri Mac, izajya ifasha abayikoresha kubona amwe mu makuru y’ingenzi, gukoresha Siri AI no gukurikirana ibikorwa bitandukanye bibera muri mudasobwa.
Nubwo yazanye ubu buryo, Apple ntiyakuyeho keyboard na trackpad, mu myaka yashize, Apple ntiyigeze ishyigikira cyane igitekerezo cyo gushyira ekara ikorwaho n’intoki muri mudasobwa za Mac.
Mu 2010, Steve Jobs wari uyoboye Apple icyo gihe yigeze kuvuga ko gukoresha ekara ya touchscreen kuri mudasobwa igendanwa bishobora kutorohera uyikoresha bitewe n’uko aba agomba kuzamura amaboko akora kuri ekara igihe kirekire.
Icyo gihe Apple yakomeje gushyira imbere iPad nk’igikoresho gikoresha intoki, naho MacBook ikaguma kuri keyboard na trackpad.
Apple yatangaje ko MacBook Pro nshya izaboneka mu bunini bwa santimetero 14 na 16. Nk’uko Reuters yabitangaje, igiciro cy’ubwoko bwa santimetero 14 gitangirira ku madolari 2,899, mu gihe ubwoko bwo ku rwego rwo hejuru bwa santimetero 16 bushobora kugera ku madolari 4,799 bitewe n’ibikoresho byatoranyijwe.
Kompanyi yatangaje ko yatangiye kwakira ibitumizwa mbere ku wa 28 Ukwakira 2026, naho kugurishwa ku mugaragaro bikazatangira ku wa 6 Ugushyingo 2026.