Ikigo cya Binance cyibasiwe n’igitero cyagize ingaruka kuri miliyari 6,3 z’amadolari

Ibanze ·

Richard Teng avuga mu nama ya Binance Blockchain Week yabereye i Istanbul muri Turukiya, ku wa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2023.

Binance, urubuga runini ku Isi rwo kuguriraho no kugurishirizaho amafaranga y’ikoranabuhanga, rwatangaje ko rwibasiwe n’igitero cyagize ingaruka ku mutungo ufite agaciro ka miliyari 6,3 z’amadolari ya Amerika, ariko rwizeza abakoresha serivisi zarwo ko ruzishyura igihombo cyose cyatewe n’iki gitero.

Iki gitero cyamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo ibigo Circle na Tether byafatiraga amafaranga y’ikoranabuhanga yari akekwaho kuba afitanye isano n’igitero kuri Binance.

Circle yahagaritse ikoreshwa ry’amafaranga arenga miliyoni 800 yo mu bwoko bwa USDC, naho Tether ifatira arenga miliyari 1,567 yo mu bwoko bwa USDT.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, Binance yemeje ko habaye ikibazo cy’umutekano w’ikoranabuhanga, ihita ihagarika by’agateganyo ibikorwa byo kubitsa no kubikuza amafaranga.

Mu itangazo ryayo, Binance yavuze ko igitero cyagize ingaruka ku mutungo ufite agaciro ka miliyari 6,3 z’amadolari, ariko ko ku bufatanye n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga, yari imaze gufatira amafaranga agera kuri miliyari eshatu z’amadolari.

Yagize iti: “Agaciro k’umutungo wagizweho ingaruka n’iki gitero kagereranywa na miliyari 6,3 z’amadolari. Twakoranye n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga kugira ngo dufatire umutungo wagizweho ingaruka, aho miliyari eshatu z’amadolari zimaze gufatirwa.”

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwagabye igitero yaba yarifashishije mudasobwa y’umukozi ushinzwe imikorere ya sisitemu z’ikoranabuhanga, yari yinjiriwe, akabona uburyo bwo kugera muri imwe muri serivisi za Binance no kohereza amafaranga nta burenganzira.

Icyakora, Binance yavuze ko nta kimenyetso cyagaragaye cy’uko amakuru y’ibanga akoreshwa mu kugenzura umutungo w’ikoranabuhanga yibwe. Mu yandi makuru yatanze, yavuze ko iperereza ryavumbuye ahandi hantu hinjiriwe, igitero kikaba cyari kigoye kandi cyateguwe mu buryo buhambaye.

Binance yatangaje ko ibikorwa byo kubitsa amafaranga byongeye gukora bisanzwe, ariko kubikuza bikaba bikiri mu buryo bw’agateganyo, biteganyijwe ko byasubukurwa mu gihe cy’amasaha 48.

Yijeje abakoresha serivisi zayo ko izishyura igihombo cyose hifashishijwe ikigega cy’ubutabazi cya SAFU n’amafaranga y’ikigo.

Umuyobozi Mukuru wa Binance, Richard Teng, yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko amafaranga yanyu aratekanye, kandi tuzishyura igihombo cyose.”

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, Binance yongeye gutangaza ko yatangiye kugaruza umutungo w’abakoresha serivisi zayo wagizweho ingaruka, ikomeje gukorana n’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mu gushakisha no gufatira andi mafaranga.

Ibigo TRM Labs na Chainalysis, bikora isesengura ry’ibikorwa by’amafaranga y’ikoranabuhanga, byagaragaje ko iki gitero gishobora kuba cyaragabwe n’itsinda TraderTraitor, rizwi kandi nka Lazarus, rihuzwa na Koreya ya Ruguru.

Icyakora, ibyo birego ntibirahamwanywa n’inzego za Leta, kandi Koreya ya Ruguru yagiye ihakana uruhare mu bitero nk’ibi byayishinjwe mu bihe byashize.

Richard Teng mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwa X, asobanura ikibazo cy’umutekano w’ikoranabuhanga cyibasiye Binance, ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.

Iki gitero kiruta mu gaciro icyagabwe kuri Bybit mu 2025, cyaguyemo amafaranga agera kuri miliyari 1,5 z’amadolari. Nyuma y’amakuru ya mbere kuri Binance, agaciro ka Bitcoin kagabanutseho arenga 4%.

Binance.US yatangaje ko itagizweho ingaruka, mu gihe urwego rw’Amerika rushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’iperereza ku byaha bimwe by’imari rwatangaje ko ruri gukurikirana amafaranga yibwe kugira ngo agaruzwe.

Binance, yashinzwe mu Bushinwa mu 2017, ifite abakoresha bayiyandikishijemo bagereranywa muri miliyoni zirenga 300.

Ikirango cya Binance, urubuga rwo kugura no kugurisha amafaranga y’ikoranabuhanga.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza