Neupulse: Isaha idasanzwe ishobora kugabanya ibimenyetso by’indwara ya Tourette
.jpg)
Ni igikoresho cyambarwa ku kuboko, cyakorewe mu bwongereza kikaba gikoresha amashanyarazi yoroheje mu gukangura imyakura, ku barwaye Tourette Syndrome, indwara ituma umuntu akora ingendo, agira imyitwarire cyangwa avuga amagambo atabishaka.
Neupulse ni igikoresho cy’ikoranabuhanga gisa n’isaha yo ku kuboko, cyakozwe na kompanyi Neurotherapeutics yo mu Bwongereza, ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Nottingham.
Iki gikoresho gikoresha uburyo buzwi nka Peripheral Nerve Stimulation (PNS), aho amashanyarazi yoroheje yoherezwa mu mitsi yo ku kuboko, cyane cyane umutsi witwa Median Nerve, uhuza n’ibice by’ubwonko bifite uruhare mu kugenzura imigendekere y’umubiri.
Ubushakashatsi bwagizemo uruhare abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Nottingham bwagaragaje ko gukangura uwo mutsi hakoreshejwe amashanyarazi afite injyana yihariye bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibikorwa by’imyakura bituma umuntu akora ibintu atabashije kugenzura.
Mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, bwitabiriwe n’abantu 121 bafite nibura imyaka 12, abari bakoresheje iki gikoresho cyohereza amashanyarazi mu gihe cy’iminota 15 ku munsi, iminsi itanu mu cyumweru, mu gihe cy’ibyumweru bine, bagaragaje impinduka mu bimenyetso by’iyi ndwara.
Raporo ya Tourettes Action igaragaza ko hafi 60% by’abakoresheje igikoresho gikora bagaragaje igabanuka rifatika ry’ubukana bw’ibimenyetso, ugereranyije na 33% bakoresheje igikoresho cyari cyakozwe ku buryo kitohereza amashanyarazi akora.
Mu bimenyetso byagabanutse, 77% by’abari mu itsinda ryakoresheje igikoresho gikora bagaragaje impinduka mu ngendo z’umubiri zitagenzurwa, mu gihe 54% bagaragaje impinduka mu majwi cyangwa amagambo asohoka atabishaka.
Neupulse ifite ubwoko bubiri. Neupulse C, yamaze gushyirwa ku isoko nk’igikoresho gifasha mu mibereho myiza, cyane cyane gutuza no kuruhuka, na Neupulse M, igenewe gukoreshwa nk’igikoresho cy’ubuvuzi mu kugabanya ibimenyetso bya Tourette Syndrome, ariko ikaba itararonka uburenganzira bwo kugurishwa muri urwo rwego.