Dushime Noëlla na Ngabe Rutagarama batangiye inshingano

Dushime Noëlla na Ngabe Rutagarama bashyikirijwe ku mugaragaro inshingano nshya muri Irembo Ltd, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, aho iki kigo cyanashimiye Israël Bimpe wari umaze imyaka isaga ine akiyobora.
Uyu muhango witabiriwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Irembo n’abayobozi bayo bakuru, aho Dushime yatangiye inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru (CEO), naho Ngabe agatangira izo kuba Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga (CTO).
Nyuma y’ihererekanyabubasha, aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro n’abakozi ba Irembo, bibanda ku cyerekezo cy’iki kigo, intego zacyo n’amahirwe ahari yo gukomeza guteza imbere ibikorwa byacyo.
Mu butumwa Irembo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iki ari icyiciro gishya mu rugendo rwayo, inagaragaza ko yiteze byinshi ku buyobozi bushya.
Yashimiye by’umwihariko Israël Bimpe ku ruhare yagize mu iterambere ryayo mu gihe yari ayiyoboye, ku bwitange bwe no ku musanzu yatanze mu kubaka iki kigo.
Irembo yamushimiye kuba yaragize uruhare mu rugendo rwayo no mu gutuma igera ku rwego iriho uyu munsi, imwifuriza gukomeza kugira intambwe nziza mu byo azakora.
Bimpe yari amaze imyaka isaga ine ayobora Irembo, kuva muri Nyakanga 2022, ubwo yasimburaga Faith Keza.
Uburambe bw’abayobozi bashya
Dushime Noëlla asubiye muri Irembo asanzwe ayizi, kuko yigeze kuyibera Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Ubufatanye (Director of Business and Partnerships), mbere yo kujya gukorera Proto, ikigo cy’ikoranabuhanga gikoresha ubwenge buhangano.
Muri Proto, Dushime yakoze mu buyobozi bw’ibikorwa by’icyo kigo, aza no kuyobora ubufatanye mpuzamahanga, aho yagize uruhare mu guteza imbere imikoranire n’inzego za Leta, ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa.
Irembo ivuga ko ubunararibonye bwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego za Leta (GovTech), impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga n’ubufatanye mpuzamahanga buzamufasha kuyobora iki kigo mu cyiciro gishya cy’iterambere.
Ku ruhande rwa Ngabe Rutagarama, wahawe kuyobora urwego rw’ikoranabuhanga muri Irembo, afite ubunararibonye mu buyobozi bw’ikoranabuhanga, guhanga ibisubizo bishya no gucunga ibikorwa byaryo.
Ngabe yakoze mu bigo bitandukanye birimo Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), MTN, Airtel ndetse na Irembo ubwayo.
Mu nshingano nshya, azibanda ku gushyiraho icyerekezo cy’ikoranabuhanga rya Irembo no guteza imbere ibisubizo byizewe, bifasha mu kunoza serivisi z’iki kigo.
Dushime Noëlla na Ngabe Rutagarama batangiye inshingano bari kumwe na Israel Bimpe (ibumoso) wayoboraga iki kigo
Aba bayobozi bombi bari batangajwe mu mpinduka zemejwe na Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, nk’uko byagaragajwe mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Irembo Ltd, yatangiye ibikorwa mu 2015, izwi cyane kubera urubuga rwa IremboGov, rufasha abaturage n’abanyamahanga gusaba no kwishyura serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga. Ifite kandi IremboPay, ikoreshwa mu kwakira ubwishyu hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.