Elon Musk n’abandi barenga 157,000 basabye ko Jensen Huang asubizwa ku buyobozi bwa Nvidia

Yvan Mukiza ·

Jensen Huang, washinze Nvidia, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Stanford ku wa 30 Mata 2026

Abantu barenga 157,000, barimo umuherwe Elon Musk n’abandi bayobozi bakomeye b’ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika, basinye ibaruwa ifunguye isaba ko Jensen Huang washinze Nvidia asubizwa ku buyobozi bw’iki kigo, nibura mu gihe iperereza ryigenga rigikorwa.

Abantu barenga 157 000, barimo Elon Musk n’abandi bayobozi bakomeye b’ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika, basinye ibaruwa ifunguye isaba ko Jensen Huang washinze Nvidia asubizwa ku buyobozi bw’iki kigo, nibura mu gihe iperereza ryigenga rigikorwa.

France 24 yatangaje ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ko mu basinye iyi baruwa harimo Elon Musk uyobora SpaceX na Tesla, Tim Sweeney uyobora Epic Games, Travis Kalanick washinze Uber na Garry Tan uyobora Y Combinator.

Ku rubuga standwithjensen.com rwashyizweho iyi baruwa, hagaragaraho kandi amazina ya Tobi Lütke uyobora Shopify, Amjad Masad uyobora Replit, Steve Chen washinze YouTube na Gavin Baker, umushoramari wo muri Atreides Management.

Kuri uyu wa Mbere, saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali, umubare w’imikono wari umaze kugera ku 174 875. Mu basinye, abarenga 8 700 bavuze ko ari abakozi ba Nvidia, umubare ungana na hafi 21% by’abakozi b’iki kigo bagera ku 42 000. Icyakora, amakuru y’aho abasinye bakora ni ayo batanga ubwabo, atagenzuwe.

Abateguye iyi baruwa bavuga ko yigenga, kandi ko idashyigikiwe na Nvidia cyangwa na Jensen Huang ubwe.

Basabye Inama y’Ubutegetsi ya Nvidia bati: “Musubize Jensen mu gihe iperereza ryigenga rigaragaza ukuri, keretse igihe muzaba mushoboye gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko kumukura ku buyobozi ari byo bifitiye Nvidia inyungu kurusha ibindi.”

Basaba kandi ko Huang ahabwa umwanya wo kwisobanura mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma, hakanatangazwa ku mugaragaro ibyo ashinjwa n’ibimenyetso bishingirwaho mu kumushinja.

Abasinye iyi baruwa bavuga ko batigeze beretswe ibimenyetso bishimangira ko umugore uri ku isonga ry’iki kibazo yari intasi. Ibaruwa yabo isozwa igira iti: “Jensen akwiriye gukurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko, aho gucirwa urubanza n’imbaga y’abantu.”

Travis Kalanick na we yanditse kuri urwo rubuga ati: “Yarakosheje, yego – gukosa ni ukuba umuntu – ariko sinemera ko hari icyo yakoze gikomeye ku buryo cyamutandukanya n’ikigo cye.”

France 24 yibukije ko Huang yavuye ku buyobozi ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’imibanire yihariye yari afitanye n’abagore babiri, umwe akaba yari umukozi yayoboraga, undi akaba Umushinwakazi ukekwaho ubutasi. Hari kandi ibirego by’uko chips za Nvidia zikoreshwa mu bwenge buhangano zinjizwaga mu Bushinwa mu buryo bwa magendu.

Mu itangazo Nvidia yashyikirije urwego rwa Amerika rugenzura isoko ry’imari n’imigabane (SEC) kuri uwo munsi, iki kigo cyemeje ko Huang yeguye ku mwanya wa Perezida, uw’Umuyobozi Mukuru n’uwo kuba mu Nama y’Ubutegetsi, ibyo bikaba byarahise bishyirwa mu bikorwa.

Colette Kress ushinzwe imari yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, mu gihe hashakishwa uzajya kuri uwo mwanya mu buryo buhoraho, mu bakandida bo muri Nvidia n’abo hanze yayo. Harvey C. Jones yabaye umuntu wa mbere ugizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo.

France 24 yatangaje kandi ko ku wa Gatanu, abashoramari bakomeye Brad Gerstner na Gavin Baker basabye Inama y’Ubutegetsi gusiga amahitamo yose afunguye.

Ku Cyumweru, Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko Nvidia ikeneye impinduka zikomeye n’uko ikwiye gushaka umuyobozi mushya uturutse hanze yayo. Yavuze kandi ko iki kigo kigomba gusobanura niba cyarirengagije nkana ikibazo cya magendu ya chips zacyo zajyanwaga mu Bushinwa.

Nvidia izatangaza ibyavuye mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’imari wa 2027 ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa tanu n’iminota 20 z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Elon Musk, uyobora SpaceX na Tesla, ari mu basinye ibaruwa isaba ko Jensen Huang asubizwa ku buyobozi bwa Nvidia

Jensen Huang yeguye ku buyobozi bwa Nvidia nyuma y’uko yemeye guca inyuma umugore we ku bandi babiri

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza