Gemini 4 Argon: AI nshya ya Google izabanza kugeragezwa n’inzobere mu mutekano

Aimable Dusabimana ·

Gemini 4 Argon: AI nshya ya Google izabanza kugeragezwa n’inzobere mu mutekano

Google yatangaje ko yakoze Gemini 4 Argon, ubwoko bushya bwa Artificial Intelligence (AI) cyangwa se Super Intelligence (SI) nk’uko iri koranabuhanga byemejwe ko rigiye kujya ryitwa. Ubu bwoko bushya bwagenewe kwita ku mirimo igoye kandi ifata igihe kirekire, harimo kwandika porogaramu, ubushakashatsi mu by’imari n’amategeko ndetse no guhangana n’ibibazo by’umutekano kuri murandasi.

Ibi Google yabitangaje kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, aho yavuze ko iri koranabuhanga rishya ryubakiwe ubushobozi bwo gutekereza ku bibazo bigoye mu byiciro byinshi no gukomeza gukora ku mirimo miremire kandi isaba ubushakashatsi bwimbitse.

Kimwe mu bintu bikomeye Google yazamuye muri Gemini 4 Argon ni umubare wa ‘tokens’ ishobora gutanga. Igarukiro ryazo ryavuye ku zingana n’ibihumbi 64 igera kuri miliyoni imwe, iki kigo kikavuga ko ibi biha iryo koranabuhanga ubushobozi bwo gukora ku bibazo bisaba gutekereza cyane no gutanga ibisubizo birebire mu rugendo rumwe.

Gemini 4 Argon yibanda ku mirimo irimo kwandika no kuvugurura porogaramu z’ikoranabuhanga, ubushakashatsi mu by’imari, ubushakashatsi busanzwe no gutegura inyandiko mu by’amategeko, gusesengura amafoto n’amashusho ndetse no kurinda sisitemu z’ikoranabuhanga ibitero byo kuri murandasi.

Yatangiye gukoreshwa imbere muri Google

Google ivuga ko Gemini 4 Argon isanzwe ikoreshwa n’abakozi bayo babarirwa mu bihumbi mu mirimo irimo kubaka porogaramu, ubushakashatsi bwimbitse no kwandika.

Mu rugero rumwe yatangaje, Argon yafashije abashakashatsi mu bya ‘quantum computing,’ ikoranabuhanga ryihariye ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi icyarimwe, kugabanya ibikoresho bikenerwa n’imikorere ya ‘algorithms’ zimwe na zimwe, aho yarenze igipimo cyari gisanzweho ku kigero cya 40%.

Argon kandi yasesenguye imikorere y’ububiko bw’amakuru ya Google, ibasha kubona no gushyira mu bikorwa uburyo bwo kugabanya ikoreshwa ryabwo, harekurwa 300 TiB cyangwa bytes zingana na tiliyari 1.1. Google ivuga ko inyungu yose ishobora kugera hagati ya 500 TiB (tebibytes) na 1 PiB (pebibyte).

Mu bijyanye n’ubumenyi muri ‘software engineering,’ Gemini 4 Argon yageze ku kigero cya 77.9% ku igereranya rya DeepSWE v1.1, igipimo kigerageza AI mu mirimo nyakuri kandi miremire yo gukora za porogaramu.

Yanageze kuri 91.7% kuri LVBench, ikoreshwa mu gupima ubushobozi bwa AI bwo gusobanukirwa videwo ndende.

Ishobora kwishakira no gusana ibyuho bya porogaramu

Google yashyize imbaraga zihariye muri Gemini 4 Argon mu bijyanye n’umutekano kuri murandasi.

Iki kigo kivuga ko iyo AI ishobora kwishakira ibyuho bikomeye biri muri porogaramu runaka, kugenzura niba koko bihari no gutanga uburyo bwo kubikemura mu buryo bwikora.

Wiz, ikigo gikora mu by’umutekano wo kuri murandasi, kiri mu byatangiye gukoresha Argon muri gahunda yacyo ya ‘Scan for Good.’ Google ivuga ko mu igerageza rimwe iyi AI yabonye icyuho gikomeye cyashyiraga amakuru bwite mu kaga muri porogaramu ikoreshwa n’ibitaro hirya no hino ku Isi, icyuho izindi AI zo ku rwego rwo hejuru zari zarananiwe kubona.

Ntabwo irahita igezwa kuri buri wese

Nubwo Gemini 4 Argon yamaze gutangazwa, ntabwo irahabwa abakoresha iri koranabuhanga rya Google bose.

Google yatangiye kuyiha itsinda ry’inzobere zizewe mu mutekano wo kuri murandasi binyuze muri gahunda yiswe ‘Fairwind Program,’ mu gihe ikomeje kuyigerageza no gushyiramo ingamba zo gukumira ko ubushobozi bwayo bwakoreshwa nabi.

Nyuma y’iri gerageza, Google iteganya kuyigeza ku bakora porogaramu, ibigo n’abakoresha AI basanzwe, ihereye ku bakiriya bishyura bakoresha API yayo ndetse n’abishyura Google AI Ultra.

Igiciro cy’ibanze kizaba ari $2 kuri tokens miliyoni imwe mu gihe ari ukwinjiza amakuru na $10 kuri tokens miliyoni imwe mu gihe hari ibyo isohora. Nyuma y’igihe cy’igiciro cyo kuyimenyekanisha, biteganyijwe ko bizaba $4 na $20, uko bikurikirana.

Gemini 4 Argon: AI nshya ya Google izabanza kugeragezwa n’inzobere mu mutekano

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza