Google yatakaje agaciro ka miliyari 500 z’amadolari mu munsi umwe kubera impungenge ku bwenge buhangano

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Ikirango cya Google kiri ku muhanda wa Charleston Road, mu Mujyi wa Mountain View muri Leta ya California, muri Amerika.

Alphabet, ikigo gifite Google, cyatakaje agaciro karenga miliyari 500 z’amadolari ya Amerika ku isoko ry’imigabane mu munsi umwe, nyuma y’uko bigaragaye ko uburyo bushya bwo gushakisha amakuru hakoreshejwe ubwenge buhangano bugira ingaruka ku mafaranga cyinjiza mu kwamamaza.

Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo imigabane ya Alphabet yagabanukagaho arenga 12%, ikagera ku gaciro kari hasi kurusha ako yari imazeho amezi atandatu.

Agaciro k’iki kigo ku isoko ry’imigabane kavuye kuri tiriyari 3,97 z’amadolari ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, kagera kuri tiriyari 3,46 ku munsi wakurikiyeho, bivuze ko cyatakaje agaciro karenga miliyari 500 z’amadolari.

Iri gabanuka ryakurikiye raporo y’imari y’igihembwe cya gatatu cya 2026, Alphabet yatangaje ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Iyo raporo yagaragaje ko amafaranga iki kigo cyinjije yazamutseho 25%, agera kuri miliyari 127,6 z’amadolari, mu gihe inyungu nyakuri yabaye miliyari 26,2 z’amadolari.

Amafaranga Google yinjije binyuze mu bikorwa byo gushakisha amakuru n’izindi serivisi bifitanye isano yazamutseho 12%, agera kuri miliyari 63,35 z’amadolari, naho aya Google Cloud yiyongeraho 103%, agera kuri miliyari 30,7.

Nubwo ayo mafaranga yiyongereye, inyungu kuri buri mugabane yagabanutse iva ku madolari 2,87 mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize, igera kuri 2,12.

Ibyo Alphabet yinjije byabaye munsi y’ibyo abasesenguzi bari biteze, by’umwihariko mu bijyanye no kwamamaza.

Mu kiganiro n’abashoramari, Philipp Schindler, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Google, yemeye ko uburyo bushya bwo gushakisha amakuru hakoreshejwe ubwenge buhangano, butanga ibisubizo mu buryo bw’ikiganiro, bugabanya amafaranga ava mu matangazo agaragara iruhande rw’ibisubizo bisanzwe by’ishakisha.

Icyakora, Schindler yavuze ko afite icyizere gikomeye ku cyerekezo Google irimo mu guteza imbere ubwo buryo bushya.

Umuyobozi Mukuru wa Google na Alphabet, Sundar Pichai, na we yashimangiye ko ikigo cyitwaye neza mu gihembwe cya gatatu.

Yagize ati: “Twagize igihembwe cyiza, kandi ubu tugeze ku muvuduko w’amafaranga twinjiza ungana na miliyari 500 z’amadolari ku mwaka.”

Pichai yongeyeho ko ishoramari mu bwenge buhangano rituma umubare w’ibibazo abantu bashakisha kuri Google wiyongera, harimo n’ibijyanye n’ubucuruzi.

Alphabet iteganya gushora amafaranga agera kuri miliyari 205 z’amadolari muri uyu mwaka, hafi ya yose ajyanye n’ubwenge buhangano.

Ihungabana ry’imigabane ryakomeje no ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, aho iya Intel yagabanutseho agera kuri 30%, Reddit igatakaza agera kuri 26%, naho Roblox ikagabanukaho hafi 20%.

Ikipimo cya Nasdaq, gikurikirana imigabane y’ibigo byinshi by’ikoranabuhanga, cyagabanutseho arenga 3,5%, mu gihe imigabane ya Alphabet yongeye kugabanukaho 1% mu masaha ya mbere y’ubucuruzi.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri XTB, Kathleen Brookes, yavuze ko abashoramari batangiye guhana bikomeye ibigo bitageze ku musaruro bari biteze.

Izi mpungenge zije mu gihe Meta, Alphabet, Oracle, Amazon na Microsoft byiyemeje gushora miliyari 800,6 z’amadolari muri 2026, ahanini mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Inyubako ya Nasdaq MarketSite muri Times Square, mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakurikiranirwa ibikorwa by’isoko ry’imigabane.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza