Ibitero by’ikoranabuhanga byangije ibiribwa bikonjeshwa mu maduka arenga 100 i Burayi

Amaduka arenga 100 acuruza ibiribwa mu bihugu bitandukanye by’u Burayi yahuye n’ibitero by’ikoranabuhanga byatumye ibyuma byayo bikonjesha ibiribwa bihindurirwa ubushyuhe, bimwe bigera kuri dogere Celsius 50, bituma ibiribwa byinshi byangirika ndetse abacuruzi bagira igihombo gikomeye.
Ibi bitero byagaragaye cyane mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 rishyira ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2026, byibasira amaduka yo mu bihugu birimo Suwede, u Bubiligi, Luxembourg, u Buholandi, Ireland, Estonia na Finland.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga byabitangaje, abatekamutwe b’ikoranabuhanga binjiye muri zimwe mu mashini zigenzura ubushyuhe bw’ibyuma bikonjesha ibiribwa, bahindura imiterere yazo ku buryo byatangiye gushyushya aho gukonjesha.
Mu gihugu cya Suwede, iduka rya ICA ryo mu Mujyi wa Stockholm ryatangaje ko ibyuma byaryo bikonjesha ibiribwa byageze ku bushyuhe bwa dogere selisiyusi 50, bituma ibicuruzwa byinshi byangirika.
Engla Ingwall, ushinzwe ubucuruzi muri rimwe mu maduka ya ICA, yabwiye Reuters ko igitero cyabaye ahagana saa munani z’ijoro, ariko abakozi bakaza kubimenya hashize amasaha.
Yasobanuye ko ibiribwa byari bibitswe mu byuma bikonjesha byangiritse byose, kuko ubushyuhe bwari bwazamutse cyane.
Muri Suwede kandi, urusobe rw’amaduka rwa Coop rwemeje ko amaduka arindwi mu arenga 800 rufite yagize ibibazo byatewe n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Mu Bubiligi, urusobe rw’amaduka rwa Carrefour rwatangaje ko amaduka 15 mu 700 rufite muri icyo gihugu yagize ibibazo nk’ibyo, ariko rukavuga ko ibikorwa byayo muri rusange bitahagaze.
Amaduka ya Delhaize yo mu Bubiligi no muri Luxembourg na yo yahuye n’ibibazo nk’ibyo, aho hafi 40 muri yo yagize ingaruka ku byuma bikonjesha ibiribwa.
Muri Ireland, amaduka 13 ya SuperValu yagize ibibazo byatumye ibiribwa bikonjeshwa bivanwa ku isoko mu rwego rwo kurinda abakiriya.
Mu Bubiligi kandi, Luc De Laet, ufite ibikorwa by’ubucuruzi bw’inyama, yavuze ko yasanze ibyuma bikonjesha mu iduka rye byageze ku bushyuhe bwa dogere selisiyusi 18, bikangiza inyama zifite agaciro kagera ku bihumbi 15 by’amayero.
Uko ibitero byakozwe
Amakuru y’ibanze agaragaza ko abakoze ibi bitero bifashishije intege nke mu mutekano w’ibikoresho bigenzura ubushyuhe bw’ibyuma bikonjesha, bimwe muri byo bikaba bihuzwa na internet kugira ngo bishobore kugenzurwa n’abatekinisiye bari kure.
Ibi bikoresho bisanzwe byifashishwa n’amaduka manini mu gukurikirana ubushyuhe bw’ibiribwa, kugabanya ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa no gutahura hakiri kare ibibazo bishobora gutuma ibiribwa byangirika.
Gusa uko guhuza ibikoresho na internet kunatuma bishobora kwibasirwa n’abagizi ba nabi mu gihe bidafite umutekano uhagije.
Abashinzwe umutekano w’ikoranabuhanga bagaragaje ko bimwe mu bikoresho byibasiwe byakozwe n’ikigo Danfoss cyo muri Denmark, kandi ko hari ibyakoresheje porogaramu zishaje cyangwa zifite ibyuho mu mutekano.
Mu bitero bimwe, abagizi ba nabi bahinduye imikorere y’ibyuma bikonjesha babishyira mu buryo bwo gushongesha urubura, buzwi nka defrost mode, bigatuma ubushyuhe buzamuka aho kugabanuka.
Si ubwa mbere ibi bibaye mu Burayi
Ibi bitero bibaye nyuma y’ibindi byagaragaye mu Bufaransa mu Ukwakira 2026, aho ibyuma bikonjesha ibiribwa mu maduka amagana byibasiwe, bigateza iyangirika ry’ibicuruzwa ndetse n’igihombo cya miliyoni z’amayero.
Bimwe mu byuma byibasiwe byari byarashyizweho uburyo bwo kubigenzurira kure, abagizi ba nabi bakaba barashoboye kubihindurira ubushyuhe batari aho biri.
Ibyo bitero byatumye inzego z’umutekano w’ikoranabuhanga mu Bufaransa zitangira iperereza, ndetse n’izindi nzego zo mu Burayi zitangira gusuzuma umutekano w’ibikoresho byifashishwa mu bucuruzi bw’ibiribwa.
Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubuhinzi n’ibiribwa, Christophe Hansen, yagaragaje impungenge z’uko ibitero nk’ibi bishobora guhungabanya uburyo ibiribwa bigera ku baturage no kugabanya icyizere abaguzi bafitiye urwego rw’ubucuruzi.
Yavuze ko kuba ibi bitero bikomeje kugaruka ari ikibazo gikomeye kigomba gufatanwa uburemere.
Kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2026, inzego zishinzwe iperereza zari zitaratangaza ku mugaragaro abari inyuma y’ibi bitero cyangwa impamvu babikoze.
Impuguke mu mutekano w’ikoranabuhanga zigaragaza ko ibi bibazo ari umuburo ku bigo bikomeje gukoresha ibikoresho bihuzwa na internet, kuko ibitero bishobora kutarangirira ku kwiba amakuru gusa, ahubwo bikagera no ku kwangiza ibicuruzwa no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi.