Indege CE-25A y’u Bushinwa ikoresha amashanyarazi yagurutse bwa mbere

Marie Sincere Mushimiyimana ·

Indege ya C919 ya COMAC, ikoreshwa na China Eastern, igiye kugwa i Shanghai muri Gicurasi 2026

Sosiyete ya Leta y’u Bushinwa ikora indege, COMAC (Commercial Aircraft Corporation of China), yagurukije bwa mbere indege yayo ikoresha amashanyarazi yitwa CE-25A irimo abantu. Iri gerageza ryabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa Binzhou, mu Ntara ya Shandong, mu burasirazuba bw’u Bushinwa.

Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje aya makuru bishingiye ku yatangajwe na televiziyo ya Leta y’u Bushinwa.

Nk’uko itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa ryabitangaje ribikesha COMAC, iyo ndege yari irimo abapilote babiri n’injeniyeri umwe ushinzwe kugenzura imikorere y’indege mu gihe cy’igerageza ryayo mu kirere.

Indege yamaze mu kirere iminota isaga 16, ikora urugendo rw’ibilometero 60,4. Igerageza ryagenze neza, kandi ibipimo byose byari bihuye n’ibyari byitezwe.

Mbere y’iri gerageza, CE-25A yari imaze kuguruka inshuro 19 yiyobora ubwayo, nta muntu uyirimo. Yagurutse bwa mbere nta muntu uyirimo ku wa 2 Gashyantare 2026.

CE-25A ni yo ndege ya mbere ikoresha amashanyarazi COMAC yakoze igenewe gutwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi. Yagenewe ingendo zihuza imijyi, ishobora gutwara abagenzi 19, ikagira uburemere ntarengwa bwa toni 10 mu gihe cyo guhaguruka.

Igendera ku muvuduko w’ibilometero 300 ku isaha, ku butumburuke bwa metero 2.400, kandi ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 400.

Inyuguti n’imibare bigize izina ry’iyi ndege bifite ibisobanuro byihariye. Inyuguti “C” ihagarariye u Bushinwa (China) na COMAC, naho “E” igahagararira amashanyarazi (Electric).

Iyi ndege isunikwa n’ibyuma bikoresha amashanyarazi, bifite amababa azungurukira imbere mu miyoboro (ducted fans), bishyizwe hejuru ku mababa y’indege.

Umubare “25” ugaragaza ko indege yubahiriza amabwiriza y’u Bushinwa agenga umutekano w’indege nini zitwara abagenzi (CCAR-25), naho inyuguti “A” ikagaragaza ko ari yo ya mbere mu bwoko bwayo.

Iyi ndege yakozwe na COMAC ku bufatanye na CATL, sosiyete ya mbere ku isi mu gukora bateri, Kaminuza ya Shanghai Jiao Tong n’abandi.

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’indege za gisivili (CAAC) cyakiriye ubusabe bwa COMAC bwo guhabwa icyemezo cy’uko ubu bwoko bw’indege bwujuje ibisabwa kugira ngo bwemererwe gukoreshwa (type certificate).

Icyakora, CE-25A iracyasabwa gukorerwa amagerageza no gusuzumwa mu buryo butandukanye mbere y’uko ihabwa icyo cyemezo ngo itangire gutwara abagenzi. Nta tariki iratangazwa izatangiriraho gutwara abagenzi.

COMAC ni na yo ikora indege zo mu bwoko bwa C919, zatangiye gutwara abagenzi mu 2023 muri sosiyete y’indege ya China Eastern.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza