Instagram igiye guhangana na YouTube, yemerere abantu gushyiraho amashusho maremare

Patrick Mucyo ·

Instagram igiye guhangana na YouTube, yemerere abantu gushyiraho amashusho maremare

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, rusanzwe ruzwi cyane mu gusangiza amafoto na videwo ngufi za Reels, rwatangiye kugerageza uburyo bushya buzajya bwemerera abakora ibihangano gushyiraho videwo zigeza ku minota 90, ni ukuvuga isaha n’igice, mu rwego rwo kwagura serivisi zarwo no guhangana na YouTube.

Izi mpinduka zatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, n’Umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri, afatanyije na Tessa Lyons, ushinzwe iterambere ry’ibicuruzwa kuri uru rubuga.

Ubu buryo bushya bwiswe Features, buzajya butuma abakoresha Instagram bashobora kureba ibiganiro birebire, filime ngufi, ibiganiro bya podcasts, ibiganiro n’abantu batandukanye ndetse n’ibindi bihangano bisanzwe bisangizwa cyane kuri YouTube.

Mu kiganiro yagiranye na Colin na Samir, Mosseri yasobanuye ko Instagram yifuza gukomeza kuba urubuga rufite uruhare rukomeye mu myidagaduro no mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.

Yagize ati: “Turashaka kuba urubuga rufite uruhare rukomeye kurusha izindi mu muco w’abantu, kandi kugira ngo tubigereho, tugomba kuba aho abantu bari.”

Mosseri yemeye ko mu myaka yashize atashyigikiraga igitekerezo cyo gushyira videwo ndende kuri Instagram, kuko yatekerezaga ko byagabanya umwanya abantu bamara basabana n’inshuti zabo, basangiza amafoto na videwo ngufi.

Icyakora, yavuze ko uko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga byahindutse, bigatuma Instagram isubiramo uwo murongo.

Mu mpinduka ziteganywa, umuntu uzabona agace gato ka videwo muri Reels azajya ashobora kugakandaho agahita akomeza kureba videwo yose atavuye kuri Instagram.

Abakora videwo bazajya bashobora kandi guhuza Reels zigera ku munani na videwo imwe ndende, mu buryo bwo gufasha abayireba kugera ku kiganiro cyose.

Instagram iri no kugerageza uburyo bwitwa Series, buzajya bwemerera abakora ibiganiro by’uruhererekane kubishyira hamwe kugira ngo ababikurikira babirebe mu buryo bukurikiranye.

Izi mpinduka zizajyana no guteza imbere Instagram for TV, porogaramu ituma abantu barebera ibikubiye kuri Instagram kuri televiziyo, aho kurebera kuri telefoni gusa.

Instagram yatangiye kugerageza ubu buryo ku mubare muto w’abakora ibihangano muri Brazil, guhera ku wa 26 Ukwakira ikaba yaragutse igera no kuri bamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nta tariki iratangazwa y’igihe ubu buryo buzagerera ku bakoresha Instagram bose, barimo abo mu Rwanda.

Ku bijyanye no kwinjiza amafaranga, Instagram ntiratangaza uburyo buhamye bwo gusaranganya amafaranga y’amatangazo n’abakora videwo ndende nk’uko bikorwa kuri YouTube. Icyakora, iri gusuzuma uburyo bushobora kuzafasha abakora ibihangano kubona amafaranga binyuze mu matangazo, abafana ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.

Si ubwa mbere Instagram igerageje gushyiraho videwo ndende. Mu 2018 yatangije IGTV, porogaramu yari igenewe videwo ndende, ariko iza kuyihagarika mu 2022, ishyira imbaraga muri Reels.

Izi mpinduka nshya zigaragaza ko Instagram ishaka kwagura ibikorwa byayo, ikava ku kwibanda cyane kuri videwo ngufi, ikajya no mu isoko rya videwo ndende risanzwe ryiganjemo YouTube.

Izi mpinduka zatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, n’Umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza