Inyungu z’ubwenge buhangano ziziyongera buri wese nagira uruhare mu kubuteza imbere - Kagame

Aimable Dusabimana ·

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Ubwenge Buhangano Bugamije Guteza Imbere Imibereho y’Abantu, yicaye ku meza, inyuma ye hari ibendera ry’u Rwanda n’irya AI for Good.

Perezida Paul Kagame yavuze ko inyungu z’ubwenge buhangano zizagenda ziyongera mu gihe buri wese azagira ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga, ashimangira ko hakenewe ibisubizo bifatika bituma iterambere ryaryo rigirira akamaro abantu bose.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abagize Komisiyo Mpuzamahanga y’Ubwenge Buhangano Bugamije Guteza Imbere Imibereho y’Abantu (AI for Good Global Commission).

Perezida Kagame ayoboye iyi komisiyo afatanyije na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce.

Muri iyo nama hari kandi Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), wungirije abayobozi b’iyi komisiyo, hamwe n’abandi bayigize.

Abitabiriye inama basuzumye intambwe imaze guterwa kuva iyi komisiyo yashingwa, banaganira ku bikorwa bikwiye gukurikiraho kugira ngo ubwenge buhangano bugire uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bo hirya no hino ku Isi.

Perezida Kagame yashimangiye ko kugira uruhare mu kugena uko ubwenge buhangano buzakoreshwa ari ingenzi kugira ngo inyungu zabwo zirusheho kwiyongera.

Yagize ati: “Inyungu z’ubwenge buhangano zizagenda ziyongera, mu gihe twese tuzaba dufite ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga rishya.”

Yagaragaje kandi ko inshingano z’abagize iyi komisiyo zitagarukira ku kungurana ibitekerezo, ahubwo ko zigomba no kwibanda ku gushaka ibisubizo bishobora gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Nk’abagize iyi komisiyo, inshingano zacu ni ugukomeza kwibaza ibibazo bikomeye, no kwiyemeza gutanga igihe cyacu, ubumenyi n’ubushobozi dufite kugira ngo tubone ibisubizo bifatika.”

Iyi komisiyo yatangijwe ku wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, i Genève mu Busuwisi, na Perezida Kagame, Marc Benioff na Doreen Bogdan-Martin.

Igizwe n’abanyamuryango bayishinze barenga 40, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye.

Intego yayo ni ugushaka uburyo bwo kongera icyizere abantu bafitiye ubwenge buhangano, kwagura amahirwe yo kubukoresha no gutuma bufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Yibanda kandi ku gutuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira uruhare mu iterambere ry’iri koranabuhanga, aho kuba abakoresha gusa ibyo abandi bakoze.

Ubwo yatangizaga iyi komisiyo, Perezida Kagame yari yasabye ubufatanye mu kugabanya ubusumbane no gutuma abaturage benshi bagerwaho n’inyungu z’ubwenge buhangano.

Ishusho yo kuri mudasobwa igaragaza abagize Komisiyo ya AI for Good Global Commission bitabiriye inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Yagize ati: “Nidufatanye kugabanya ubusumbane, kandi dutume abaturage bacu barushaho kuba benshi bashobora kugerwaho n’ibyiza ubwenge buhangano bushobora kutugezaho twese.”

Igihe iyi komisiyo yatangizwaga, hagaragajwe ko abantu miliyari 2,2 ku Isi bataragira uburyo bwo gukoresha murandasi, bikaba imwe mu mbogamizi zikomeye zituma batagerwaho n’iterambere ry’ubwenge buhangano.

Iyi komisiyo yubakiye ku bikorwa bya Komisiyo ya ITU na UNESCO ishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga rya murandasi, igamije ko iterambere ry’ubwenge buhangano ritagira uwo risiga inyuma.

Perezida Paul Kagame mu cyumba cy’inama, yitabiriye ibiganiro byahuje abagize Komisiyo ya AI for Good Global Commission, mu ifoto y’umukara n’umweru.

Perezida Paul Kagame yicaye ku meza mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubwenge buhangano, mu ifoto y’umukara n’umweru.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza