Serivisi za Microsoft 365 zahungabanye ku isi, ibihumbi by’abazikoresha babura uko bazigeraho

Serivisi zitandukanye za Microsoft 365, zirimo Outlook, Teams, OneDrive na SharePoint, zahuye n’ikibazo gikomeye cyatumye abakoresha bo mu bice bitandukanye by’isi batabasha kuzigeraho uko bisanzwe, guhera ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026. Iki kibazo cyakomeje no ku wa Gatanu, mu gihe Microsoft yari igikora ibishoboka kugira ngo serivisi zayo zongere gukora neza.
Ikibazo cyatangiye kugaragara ahagana saa 19:54 ku isaha ya Kigali, ubwo Microsoft yatangazaga ko iri gukurikirana ibibazo by'abakoresha batabashaga kugera ku butumwa bwabo bwa Exchange Online na Outlook muri Amerika.
Nyuma y’iminota 13, iki kigo cyemeje ko ikibazo gishobora kugira ingaruka ku mikorere ya serivisi za Microsoft 365 ku bakoresha bo mu karere ako ari ko kose ku isi.
Mu zindi serivisi zagizweho ingaruka harimo Microsoft Teams, ikoreshwa mu itumanaho n’inama, OneDrive, SharePoint na Copilot, hiyongeraho Outlook ikoreshwa mu kohereza no kwakira ubutumwa.
Microsoft yasobanuye ko ikibazo cyaturutse ku bikorwaremezo byayo byo mu turere twinshi, aho seriveri zimwe zari zifite umutwaro urenze ubushobozi bwazo.
Yagaragaje ko uwo mutwaro utatewe n’ubwiyongere bw’abakoresha serivisi zayo, ahubwo watewe n’uko seriveri zimwe zahagaze mu buryo butunguranye, bigatuma izisigaye zikorerwaho imirimo myinshi kurusha iyo zishobora kwihanganira.
Iki kigo cyongeyeho ko igikorwa cy’ibanze (core process) gikorera kuri seriveri zagizweho ingaruka cyarenzwe n’umutwaro, bituma izo seriveri zitakaza ubushobozi bwo gukora neza.
Mu ngamba zo gukemura iki kibazo, Microsoft yahagaritse ivugururwa ryose ryari riteganyijwe, itangira kwimurira imirimo y’ikoranabuhanga ku bindi bikorwaremezo no kongera gutangiza seriveri zari zahungabanye.
Yanatangije igerageza ry’uburyo bushya bwo kugenzura imikorere ya seriveri, ishyiraho imipaka ku bwoko bumwe bw’imirimo inyuzwa ku bikorwaremezo byayo mu turere tumwe na tumwe.
Microsoft yavuze ko nta mpinduka iherutse gukora mu bikorwaremezo byayo yabonye ko yaba yarateje iki kibazo.
Ku wa Gatanu saa 02:06, yatangaje ko zimwe muri seriveri zasubijwe mu kazi zashoboraga kongera guhagarara igihe zakiraga imirimo mishya, ikaba yari igikora isesengura kugira ngo imenye icyabiteraga.
Saa 09:44, Microsoft yatangaje ko ingamba nshya zo kunoza uburyo imirimo ikwirakwizwa kuri seriveri zari zitangiye gutanga umusaruro mwiza mu kugarura ituze n’ubushobozi bwa serivisi zayo.
Yasobanuye ko yari iri gushyira izo ngamba mu bikorwa mu turere twose twagizweho ingaruka, hagamijwe kugarura imikorere isanzwe ya serivisi zayo.
Imibare yo ku rubuga Downdetector igaragaza ko abantu bagera ku 130 000 batangaje ibibazo bijyanye na Outlook.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika na Canada byatangaje ko iki kibazo cyagize ingaruka ku bitaro bimwe byo muri Canada no ku nzego zimwe z’Umujyi wa New York.
Kugeza saa 09:44 zo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Microsoft yari itaratangaza ko ikibazo cyakemutse burundu, nubwo yari yatangiye kubona umusaruro w’ingamba zo kugarura imikorere isanzwe ya serivisi zayo.