Tesla ya Elon Musk yamuritse imodoka ishobora kuguruka

Uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla, ruyobowe n’umuherwe Elon Musk, rwamuritse imodoka nshya yitwa Roadster, ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere, gukora imyiyereko idasanzwe no kongera kugwa ku butaka nta kibazo.
Iyi modoka yamuritswe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye ku kigo cya SpaceX gikorerwamo igerageza rya rokete, giherereye i McGregor muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu igerageza ryakorewe imbere y’abitabiriye uwo muhango, Roadster yagaragaye izamuka ku nzira yihariye ifite imiterere y’uruziga, ikagenda icuramye, nyuma ikizunguruka mu kirere mbere yo kongera kugwa ku mapine yayo ane.
Yanagaragajwe izamuka mu kirere ikarenga izindi modoka zari ziparitse, zirimo izindi modoka za Tesla n’ikamyo.
Elon Musk yasobanuye ko bifuje ko abantu babyirebera imbonankubone kugira ngo hatagira abakeka ko ibyo babona ari amashusho yakozwe n’ubwenge buhangano, AI cyangwa SI.
Yagize ati:
“Twari dukeneye abantu babyirebera kugira ngo bemeze ko atari ibyakozwe n’ubwenge buhangano. Muzabwira abandi ko mwabyiboneye n’amaso yanyu, kuko n’ibyo mubona ubwanyu bigoye kubyemera.”
Ikoranabuhanga rituma Roadster izamuka mu kirere
Tesla yasobanuye ko iyi modoka yifashisha ibikoresho bitanga imbaraga zikomeye binyuze mu gusohora umwuka ufite umuvuduko mwinshi, byakozwe ku bufatanye n’abahanga ba SpaceX.
Iryo koranabuhanga rituma imodoka ishobora kwizamura, guhindura icyerekezo iri mu kirere no kongera kugwa ku butaka mu buryo bugenzurwa.
Elon Musk yashimangiye ko iyi modoka ari umusaruro w’ubufatanye bw’abahanga ba Tesla na SpaceX, avuga ko bakoze ikintu kidasanzwe mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’imodoka.
Yagize ati:
“Uyu ni umusaruro w’akazi gakomeye kakozwe n’abahanga ba Tesla na SpaceX bafatanyije bya hafi, kugira ngo bakore ikintu mutigeze mubona muri filime iyo ari yo yose, kirenze ndetse n’imodoka za James Bond.”
Icyakora, ibyo Tesla yerekanye ntibisobanura ko iyi modoka ishobora gukora ingendo ndende mu kirere nk’indege, kuko igerageza ryibanze ku kuzamuka mu gihe gito no gukora imyiyereko yihariye.
Roadster kandi yagaragajwe ifite ubushobozi bwo kuva ku muvuduko wa kilometero zeru kugera hafi kuri kilometero 97 mu isaha mu gihe kitageze ku isegonda rimwe.
Tesla yatangaje ko iyi modoka ishobora kugera ku muvuduko urenga kilometero 370 mu isaha, ikanagenda ibirometero birenga 480 ikoresheje umuriro wa batiri yuzuye.
Izatangira gukorwa mu 2028
Tesla yatangaje ko iteganya gutangira gukora iyi modoka mu 2028, nyuma y’imyaka myinshi umushinga wayo wagiye usubikwa.
Igitekerezo cya Roadster nshya cyari cyaramuritswe bwa mbere mu Ugushyingo 2017, icyo gihe hakaba hari hateganyijwe ko izatangira kugera ku bakiriya mu 2020.
Uruganda rwerekanye ubwoko butandukanye bw’iyi modoka, burimo Performance, Thrust na Rocket, bukazaba bufite ubushobozi butandukanye.
Ubwoko bwa Rocket, bwagenewe umuntu umwe, bwatangajwe nk’ubuzaba bufite uburyo bwihariye bwo kuguruka, ariko bukazaboneka ku bantu batumiwe gusa.
Nubwo Tesla yatangiye kwakira amafaranga yo kubitsa ku bashaka kuzagura Roadster, ntiratangaza ibiciro bya nyuma by’ubwo bwoko bushya bw’imodoka.
Haracyari kandi ibibazo ku bijyanye n’uburyo ikoranabuhanga ryayo rizemererwa gukoreshwa mu mihanda rusange, cyane ko ubushobozi bwo kuguruka bwerekanwe mu igerageza ryabereye ahantu hagenzurwa.