U Butaliyani bwaciye Meta ihazabu ya miliyoni 805 z’ama-euro kubera amafoto y’abakoresha Facebook

Olga Patience Muco ·

Porogaramu ya Facebook kuri telefoni ikoresha Android

Urwego rw’u Butaliyani rushinzwe kurinda amakuru bwite (Garante per la protezione dei dati personali), ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, rwatangaje ko rwaciye Meta Platforms Ireland Limited ihazabu ya miliyoni 805 z’ama-euro. Iyi sosiyete yazize kugera ku mafoto, videwo n’amakuru abiherekeza bibitswe muri telefoni zikoresha Android z’abakoresha Facebook mu Butaliyani, itabanje kubasaba uruhushya rwihariye kandi itabasobanuriye bihagije.

Iri shami rya Meta, sosiyete ifite Facebook, Instagram na WhatsApp, ryahaniwe uburyo bwatangijwe mu 2023, bwo kwereka abakoresha Facebook amafoto na videwo bibitswe muri telefoni zabo, nk’ibitekerezo by’ibyo bashobora gushyira kuri urwo rubuga.

Iperereza ryatangijwe muri Nyakanga 2025, nyuma y’uko Ikigo cyo kurengera abaguzi cya Bolzano kimenyesheje uru rwego iby’icyo kibazo, rikaba ryarashingiye ku isesengura rya tekiniki rwakoze.

Iperereza ryagaragaje ko uruhushya rwo kugera ku bubiko bw’amafoto rwasabwaga rimwe rukareba imikorere itandukanye ya porogaramu, rubanjirijwe n’ubutumwa rusange butagaragazaga ko umuntu anemera ko amafoto ye akoreshwa mu kumwereka ibyo ashobora gushyira kuri Facebook. Byongeye kandi, ubwo buryo bwari busanzwe bufunguye, bitabaye ngombwa ko umukoresha abufungura.

Iyo urwo ruhushya rutanzwe, porogaramu ishobora gusoma amafoto yose abitswe muri telefoni, akenshi nta gihe ntarengwa, kandi nta muntu cyangwa urwego rushobora kugenzura amakuru akoreshwa koko.

Ingingo ya 122 y’itegeko ry’u Butaliyani rirengera amakuru bwite, ishyira mu bikorwa amabwiriza y’Ubumwe bw’u Burayi azwi nka ePrivacy, ifata telefoni nk’igice cy’ubuzima bwite bw’umuntu. Bityo, kugera ku makuru ayirimo bisaba ko umuntu atanga uruhushya ku bushake kandi amaze kubisobanurirwa, hatitawe ku kuba ayo makuru yoherejwe ahandi cyangwa ku kuba hari uwahungabanye.

Uru rwego rwateye utwatsi impamvu Meta yatangaga ivuga ko iki kibazo cyagombaga gukemurwa n’urwego rushinzwe kurinda amakuru bwite rwo muri Irlande.

Uru rwego rwasobanuye ko icyemezo cyarwo kitareba ibyo gukoresha amafoto mu gutoza ubwenge buhangano (AI), ibyo Meta ihakana. Rwavuze ko ruzasuzuma ukwabwo uburyo bushya bwatangijwe mu 2026, bwo gutunganyiriza amakuru yo mu bubiko bw’amafoto kuri interineti (cloud).

Meta yahawe iminsi 60 yo gusaba abakoresha uruhushya rwihariye, ikabasobanurira icyo ubwo buryo bumaze, ko busaba kugera ku bubiko bw’amafoto n’uko bashobora kubuhagarika. Ubwo buryo bugomba kuguma bufunze, ndetse no ku bakoresha bari baramaze gutanga uruhushya.

Meta nirenza icyo gihe itabikoze, ubwo buryo ntibuzashobora gukora ku batatanze uruhushya rwemewe. Igomba kandi kumenyesha uru rwego ibyo yatangiye gukora mu minsi 30, n’ingamba yafashe mu minsi 90.

Mu kugena ingano y’ihazabu, uru rwego rwashingiye ku mubare munini w’abakoresha Android mu Butaliyani, bagera kuri miliyoni 20, ku kuba iryo kosa rigikomeje ku batavuguruye porogaramu no ku bari baratanze uruhushya, ku cyemezo cyari cyarafatiwe Meta mu 2019 no ku bufatanye buke yagaragaje mu iperereza.

Uru rwego rwafashe impinduka Meta yakoze nyuma yo kumenyeshwa ikibazo nk’imwe mu mpamvu zigabanya uburemere bw’igihano, nubwo zakozwe zitinze kandi zikareba gusa abavuguruye porogaramu. Iyi hazabu ingana na 0,47% by’amafaranga yose itsinda rya Meta ryinjiza ku isi.

Nk’uko BBC yabitangaje, iyi ni imwe mu hazabu nini cyane uru rwego rwigeze guca sosiyete ikomeye mu ikoranabuhanga. Umuvugizi wa Meta yabwiye BBC ko bazajurira.

Ati: “Ntitwemeranya na gato n’uburyo uru rwego rwasuzumye ibyabaye, uko rwashyize itegeko mu bikorwa n’ingano y’ihazabu idahwanye n’uburemere bw’ikosa.”

Yongeyeho ati: “Ubu ni uburyo bworoshye bufasha abantu gushyira amafoto na videwo kuri Facebook. Abantu bagomba gutanga uruhushya ku bikoresho byabo mbere y’uko ubwo buryo bushobora gukora, kandi bashobora guhindura urwo ruhushya igihe icyo ari cyo cyose banyuze mu igenamiterere ryabo.”

Mu Kwakira 2026, umucamanza wo muri Leta ya New Mexico muri Amerika yategetse Meta kwishyura miliyari 25 z’amadolari, nyuma yo gusanga iyi sosiyete yari imaze imyaka ibeshya abaturage ku buryo yakoreshaga amakuru y’abakoresha Facebook. Umushinjacyaha Mukuru wa New Mexico, Raúl Torrez, yavuze ko ari kimwe mu bihano binini mu mateka ya Amerika.

Ikimenyetso cya Meta ku muryango w’icyicaro gikuru cyayo i Menlo Park muri Leta ya California, muri Amerika

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza