U Rwanda rugiye kuganira na Google ku kwishyura abakoresha YouTube

Bruno I. Bagambiki ·

U Rwanda rugiye kuganira na Google ku kwishyura abakoresha YouTube

Abakora ibijyanye no gutunganya amashusho kuri YouTube mu Rwanda bashobora kubona amahirwe yo kwinjira muri gahunda yo kwishyurwa n’uru rubuga, mu biganiro biteganyijwe guhuza MINICT na Google.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko Google itangarije Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ko ibiganiro ku kwagura YouTube Partner Program, YPP, mu Rwanda bishobora gusubukurwa hagati ya 2027 na 2028.

Mu kiganiro yagiranye na Royal FM 94.3 Kigali, Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inovasiyo n’Ikoranabuhanga rishya muri MINICT, yasobanuye ko YouTube itaremera u Rwanda muri iyi gahunda kubera uko isoko ry’iyamamazabikorwa ryo kuri murandasi rihagaze muri aka karere. Yagize ati:

“Google yatubwiye ko isoko ry’iyamamazabikorwa ryo kuri murandasi muri aka karere ritakuze nk’uko byari byitezwe.”

Yongeyeho ko ibyinshi mu birebwa n’abakora ibintu kuri YouTube mu Rwanda biva ku bantu bari hanze y’igihugu, aho kuba ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Kunda yavuze ko YouTube yahagaritse by’agateganyo kwagura ibihugu byemerewe kwinjira muri YPP. Icyakora, abayobozi bayo babwiye MINICT ko ibiganiro ku kwagura iyi gahunda mu Rwanda bishobora gusubukurwa hagati ya 2027 na 2028.

Yasabye Abanyarwanda gushyigikira abakora ibintu mu gihugu babireba kandi babigiramo uruhare, kugira ngo isoko ry’imbere mu gihugu rikure. MINICT na yo ikomeje kuganira n’amasosiyete y’ikoranabuhanga kuri iki kibazo.

“Nimucyo dushyigikire abakora ibihangano kuri murandasi. Tureba ibihangano byabo turi hano mu Rwanda maze imibare y’ababirebye izamuke, hanyuma natwe (MINICT) tubone amakuru ajyanye n’ibyo, bityo dukomeze ibiganiro n’ubuvugizi uko dushoboye kose.”

Kuba ibiganiro bishobora gusubukurwa ntibivuze ko u Rwanda ruzahita rwemererwa kwinjira muri YPP muri iyo myaka, kuko icyemezo cya nyuma kizaterwa n’ibiganiro n’isuzuma rya YouTube.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza