U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu Nama Nyobozi ya ITU kugeza mu 2030

Aimable Dusabimana ·

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, ageza ijambo ry’u Rwanda ku Nama ya PP-26 i Doha, ku wa 12 Ugushyingo 2026

U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu Nama Nyobozi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), ruhagarariye Afurika muri manda y’imyaka ine ya 2027–2030. Aya matora yabereye mu Nama Mpuzamahanga y’Abahagarariye Ibihugu bigize ITU (PP-26), iri kubera i Doha muri Qatar.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, aho Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), yagaragaje ko kongera gutorwa k’u Rwanda bishimangira uruhare rukomeje kugira mu guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga ku Isi.

MINICT yagize iti: “Iyi manda nshya ishimangira uruhare rukomeye u Rwanda rukomeje kugira mu guteza imbere itumanaho ku Isi, ubufatanye mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.”

Yongeyeho iti: “Mu gihe tureba ahazaza, u Rwanda rukomeje kwiyemeza guteza imbere ibishyizwe imbere mu ikoranabuhanga ku Isi, itumanaho rigera kuri bose, ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu buryo buboneye n’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’isanzure.”

MINICT yanashimiye ibihugu byose bigize ITU ku cyizere byagiriye u Rwanda n’ubufasha byarugaragarije.

ITU yari yatangaje ko kuri uyu munsi hari gutorwa ibihugu 48 bigize Inama Nyobozi yayo (ITU Council) n’abantu 12 bagize Inama Ishinzwe Amabwiriza agenga Itumanaho rya Radiyo (Radio Regulations Board).

Inshingano z’Inama Nyobozi ya ITU n’uko abayigize batorwa

Inama Nyobozi ni urwego ruyobora uyu muryango ugizwe n’ibihugu 194, mu gihe cy’imyaka ine iri hagati y’inama imwe y’abahagarariye ibihugu n’indi.

Igenzura imikorere y’ubunyamabanga bw’uyu muryango, politiki n’ingamba byawo, ikanategura igenamigambi n’ingengo y’imari bishyikirizwa inama ikurikiraho.

Imyanya 48 yo muri iyi nama igabanywa mu turere dutanu: Afurika ifite imyanya 13, Aziya na Australasie 13, Amerika icyenda, u Burayi bw’Iburengerazuba umunani, naho u Burayi bw’Iburasirazuba na Aziya y’Amajyaruguru bikagira itanu.

Muri buri karere, ibihugu bigize Inama Nyobozi bitorwa hakurikijwe uko birushanya amajwi, kugeza umubare w’imyanya yagenewe ako karere wuzuye.

Muri Afurika, ibihugu 19 ni byo byari bihanganiye imyanya 13. Ni Algérie, Cabo Verde, Côte d’Ivoire, RDC, Misiri, Gabon, Ghana, Kenya, Libya, Mali, Maurice, Maroc, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Tanzania, Tunisia na Uganda.

Muri manda ya 2023–2026, u Rwanda rwari rusanzwe mu bihugu bihagarariye Afurika muri iyi nama, ari kumwe na Algérie, Misiri, Ghana, Kenya, Maurice, Maroc, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo, Tanzania, Tunisia na Uganda.

Ibyo u Rwanda rushyize imbere mu iterambere ry’ikoranabuhanga

Inama ya PP-26 yatangiye ku wa 9 Ugushyingo, ikaba izasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Ku wa 12 Ugushyingo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagejeje kuri iyi nama ijambo mu izina ry’u Rwanda, agaragaza intambwe igihugu cyateye mu kwagura itumanaho na serivisi z’ikoranabuhanga.

Nk’uko MINICT yabitangaje, Minisitiri Ingabire yasabye ko ibihugu byose bigira uruhare mu kugena icyerekezo cy’iterambere ry’ubwenge buhangano (AI) n’ikoranabuhanga rigezweho.

Yagaragaje kandi ko hakwiye kurandurwa icyuho mu bijyanye n’ubwenge buhangano kugira ngo hatagira igihugu gisigara inyuma.

Ku munsi wabanje, yari yayoboye ikiganiro cy’abayobozi bakuru, agaragaza uko u Rwanda rubona ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga ry’isanzure nk’inkingi z’impinduka mu bukungu n’iterambere ridaheza.

Yanitabiriye ikiganiro ku bushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora guhungabanya itumanaho, agaragaza akamaro ko kugira ibikorwa remezo byizewe.

Yagarutse ku mbaraga u Rwanda rushyira mu kubaka ibikorwa remezo by’itumanaho bifite inzira zitandukanye, gukoresha imiyoboro y’itumanaho rishingiye ku byogajuru ishobora gusimburana no guteza imbere ikoranabuhanga ry’isanzure.

Amatora y’abayobozi bakuru ba ITU

Muri iyi nama kandi, ku wa 12 Ugushyingo 2026, Umunyamerikakazi Doreen Bogdan-Martin yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa ITU, abonye amajwi 164 mu bihugu 173 byatoye.

Ku wa 13 Ugushyingo, Adel Darwish wo muri Bahrain yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa ITU, nyuma y’ibyiciro bine by’amatora.

ITU ni umuryango wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN), ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi.

Minisitiri Paula Ingabire ageza ku Nama ya PP-26 ijambo mu izina ry’u Rwanda, i Doha

Abitabiriye Inama ya PP-26 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) i Doha muri Qatar

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza