WhatsApp yatangiye kwemerera abayikoresha gushyira ‘Status’ mu mbuga bahuriramo n’abandi

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangaje uburyo bushya bwemerera abarukoresha gushyira ubutumwa bw’igihe gito buzwi nka ‘Status’ mu matsinda (Groups), aho buzajya bugaragara ku bagize itsinda gusa, bukazimira nyuma y’amasaha 24.
Ubu buryo bwatangajwe ku wa 29 Ukwakira 2026, buri mu mavugurura ane WhatsApp yashyizeho agamije korohereza abantu gukoresha amatsinda, gukurikirana ibiganiro no gusangiza abandi amakuru.
Ubusanzwe, abakoresha WhatsApp bashoboraga gushyira amafoto, amashusho cyangwa ubutumwa kuri Status, bikagaragarira abantu bemerewe kubibona hakurikijwe igenamiterere ry’ibanga bahisemo.
Mu buryo bushya bwiswe Group Status, umuntu azajya ashobora gusangiza Status abagize itsinda runaka, bitabaye ngombwa ko agaragariza ubwo butumwa abandi bantu bose basanzwe bemerewe kureba Status ze.
Urugero, umuntu uri mu itsinda ry’umuryango, iry’inshuti cyangwa iry’abo bakorana azajya ashobora gushyiramo Status igenewe abagize iryo tsinda gusa.
Abagize itsinda bazajya bashobora kureba iyo Status, kuyigaragazaho amarangamutima no gushyiraho izabo. Nk’uko bisanzwe bigenda kuri Status za WhatsApp, ubutumwa buzajya busibwa nyuma y’amasaha 24.
Iri vugurura rije riherekejwe n’ubundi buryo butatu bugamije kunoza imikorere y’amatsinda.
Bumwe muri bwo ni ukwemerera abakoresha WhatsApp kugumisha ubutumwa bw’ingenzi ku isonga ry’ibiganiro by’itsinda igihe cyose babyifuza, aho guhitamo igihe ntarengwa cyo kubuhashyira.
WhatsApp yanongereye ubushobozi bwo gusangiza umuntu uherutse kwinjira mu itsinda ubutumwa bwatanzwe mbere y’uko aryinjiramo. Ubu bishobora gukorwa na nyuma y’uko yamaze kwinjira mu itsinda, mu gihe mbere byakorwaga mu gihe cyo kumwinjizamo.
Ubundi buryo bushya ni ubwo gushungura ibiganiro kugira ngo umuntu abone byihuse amatsinda arimo ubutumwa atarasoma, aho hari uwamuvuze akoresheje ikimenyetso cya @ cyangwa uwamusubije mu buryo butaziguye. Buzajya bwerekana kandi ubutumwa bwamenyeshejwe abagize itsinda bose hakoreshejwe @all.
WhatsApp yasobanuye ko aya mavugurura agamije gufasha abayikoresha kutabura amakuru y’ingenzi mu matsinda arimo ubutumwa bwinshi.
Ibi bikorwa bishya biri kugenda bigera ku bakoresha WhatsApp buhoro buhoro, haba ku bafite telefoni zikoresha Android cyangwa iOS. Bivuze ko hari abashobora kuba batarabibona, ariko bikazagenda bibageraho mu byumweru biri imbere.