Zipline yatangiriye mu Rwanda yabonye ishoramari rishya, agaciro kayo kagera kuri miliyari $21,5

Ikigo cy’Abanyamerika cya Zipline, cyatangiriye ibikorwa byacyo mu Rwanda mu 2016, cyabonye ishoramari rishya rya miliyari 1,5 z’amadolari ya Amerika, bituma agaciro kacyo kagera kuri miliyari 21,5 z’amadolari, nyuma y’imyaka icumi gitangiye gukoresha indege zitagira abapilote mu kugeza amaraso ku bitaro byo mu Rwanda.
Iri shoramari ryatangajwe ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu gihe Zipline ikomeje kwagura ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu, yifashishije ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Agaciro gashya ka Zipline kagaragaza izamuka rikomeye ugereranyije na miliyari 7,6 z’amadolari kari kabaririweho mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibi bivuze ko mu mezi agera ku icumi, agaciro kayo kiyongereye hafi inshuro eshatu.
Miliyari 21,5 z’amadolari si amafaranga Zipline yungutse cyangwa yahawe nk’ishoramari, ahubwo ni agaciro k’ikigo kagenwe nyuma y’uko abashoramari bashya bashyizemo miliyari 1,5 z’amadolari.
Iri shoramari ryayobowe n’ibigo Paradigm, WCM Investment Management na Layer Global, rinagirwamo uruhare n’ibindi bikomeye birimo Uber, Fidelity, Tiger Global, JPMorgan, ARK Invest na Salesforce Ventures.
Nubwo Zipline ari ikigo cyashinzwe muri Amerika mu 2014, u Rwanda ni rwo rwabaye igihugu cya mbere cyakiriye ibikorwa byacyo by’ubucuruzi, mu gihe amategeko yo muri Amerika yari akigoranye ku bijyanye no gukoresha drones mu ngendo ndende.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo Cliffton, yasobanuriye Reuters ko mu myaka ya mbere y’iki kigo, amabwiriza yo muri Amerika atemereraga drones gukora ingendo zirenze aho umuntu uzigenzura yashoboraga kuzireba n’amaso.
Izo mbogamizi zatumye Zipline ishakira ahandi yakorera, iza gutangirira mu Rwanda, rwari rwiteguye gukoresha iryo koranabuhanga mu gukemura ibibazo byari mu rwego rw’ubuzima.
Ku wa 14 Ukwakira 2016, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Zipline mu Karere ka Muhanga, aho drones zatangiye kwifashishwa mu kugeza amaraso ku bitaro, cyane cyane mu bice byagoraga kugerwamo vuba hakoreshejwe ubwikorezi bwo ku mihanda.
Icyo gihe, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gitangije serivisi yo kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo nderabuzima hifashishijwe drones ku rwego rw’igihugu.
Iri koranabuhanga ryafashije kugabanya igihe byatwaraga kugira ngo ibitaro bibone amaraso akenewe mu gutabara abarwayi, rinatanga amahirwe yo kwagura serivisi nk’izo mu bindi bice by’ubuvuzi.
Nyuma yo gutangirira mu Rwanda, Zipline yaguye ibikorwa byayo mu bindi bihugu bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Kenya na Côte d’Ivoire, ndetse iza no gutangira gukorera muri Amerika no mu Buyapani.
Mu 2020 ni bwo yatangiye ibikorwa byayo bya mbere muri Amerika, ifasha mu kugeza ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo nderabuzima byo muri Leta ya North Carolina.
Mu 2022, Zipline yabonye icyemezo cy’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Indege za Gisivili (FAA), kiyemerera gukora ingendo z’ubucuruzi z’indege zitagira abapilote ku ntera ndende, bituma ibona amahirwe yo kwagura ibikorwa mu gihugu ikomokamo.
Kuri ubu, Zipline irateganya gukoresha ishoramari rishya mu kwagura inganda zayo muri Amerika, kongera umubare w’abakozi no kubaka uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya hifashishijwe drones mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Iki kigo kandi cyagiranye amasezerano mashya n’urwego rw’ubucuruzi rwa Walmart, azatuma hongerwa ahantu 300 ho gutangirwa serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya hifashishijwe drones, hiyongera ku hantu 21 bari basanzwe bakorana.
Zipline inafitanye ubufatanye na Uber, aho hateganywa ko iri koranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku bakiriya ba Uber Eats, intego ikaba iyo kugera ku bicuruzwa miliyoni imwe ku munsi bitarenze mu 2029.
Mu gihe Zipline ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga, ubufatanye bwayo n’u Rwanda na bwo bukomeje gutera imbere.
Ku wa 4 Gashyantare 2026, Guverinoma y’u Rwanda na Zipline byasinyanye amasezerano mashya agamije kwagura serivisi z’indege zitagira abapilote, kugira ngo zigere mu bice byinshi by’igihugu.
Muri ayo masezerano harimo gahunda yo gushyiraho ikigo gishya cyo gukwirakwiza ibikoresho mu Karere ka Karongi, kiziyongera ku bisanzwe bikorera i Muhanga n’i Kayonza, ndetse no gutangiza uburyo bushya bwo kugeza ibikoresho ku babikeneye mu mijyi, cyane cyane i Kigali.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo, ubwo Zipline yatangizaga ibikorwa byayo i Muhanga, ku wa 14 Ukwakira 2016
Hateganyijwe kandi gushyiraho ikigo cyo kugeragerezamo no guteza imbere ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha iri koranabuhanga mu Rwanda.
Agaciro gashya ka Zipline kageze kuri miliyari 21,5 z’amadolari kagaragaza intera iki kigo kimaze gutera kuva cyatangirira ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda, aho cyabonye amahirwe yo kugaragaza ko drones zishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo bifatika byugarije abaturage.
Ni urugero rw’uburyo guha amahirwe ikoranabuhanga rishya no kurikoresha mu gutanga ibisubizo bishobora kugira uruhare mu iterambere ryaryo, kugeza ubwo rigera ku masoko akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Kagame na Keller Rinaudo bareba indege itagira umupilote ya Zipline ihaguruka, i Muhanga mu 2016
Perezida Kagame ari kumwe n’itsinda rya Zipline n’abafatanyabikorwa bayo ku munsi wo gutangiza ibikorwa byayo mu 2016
Indege itagira umupilote ya Zipline igwa nijoro mu mvura, zibasha gukora igihe cyose
Umukozi wa Zipline asuzuma ipaki mbere y’uko ishyirwa mu ndege itagira umupilote
Indege nshya ya Zipline yerekanywe mu imurikagurisha rya Open Sauce muri Nyakanga 2026
Abakozi ba Zipline bategura indege mbere y’uko ibikorwa bitangizwa i Muhanga mu 2016